AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakora mu Bitaro bya Kibuye bigomwa miliyoni 9 bakagoboka abarwayi

 Abakora mu Bitaro bya Kibuye bigomwa miliyoni 9 bakagoboka abarwayi
16-05-2022 saa 08:36' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 306 | Ibitekerezo

Abayobozi n’abakozi b’Ibitaro bikuru bya Kibuye nyuma yo kubona ko hari abarwayi bagana ibi bitaro bakagiriramo imibereho itari myiza kubera ubukene no kutagira ababagemurira, bishize hamwe batangira kwishakamo ubushobozi bwo gukemura ibi bibazo.

Byakomojweho ku wa 12 Gicurasi 2022, ubwo ibi bitaro byizihizaga umunsi mukuru w’abarwayi mu rwego rwo kubasabira, kubahumuriza no kubagaragariza ko batari bonyine.

Ubusanzwe umunsi mukuru w’abarwayi wizihizwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kabiri, ariko ibi bitaro byahiwizije uyu munsi bitewe n’icyorezo cya covid-19 cyari kitaragenza make.

Kwizihiza umunsi w’abarwayi byaranzwe n’igitambo cya misa cyatangiwemo ubutumwa bugaragaza ko Yezu ari umukiza no guha ubufasha bw’ibikoresho n’amafaranga abarwayi bababaye kurusha abandi.

Abakozi b’ibitaro basangiye n’abarwayi indyo yuzuye, babaha ifu y’igikoma, ibikoresho by’isuku, ndetse hari n’abahawe ubufasha bw’amafaranga.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye Dr Ayingeneye Viollette yavuze ko ibikorwa byo kwifatanya n’abarwayi bibafasha gukira vuba.

Ati "Nk’uko mubizi umuntu agizwe n’umubiri n’ibyiyumviro bye, iyo ibyiyumviro bitameze neza n’umubiri ntukira. Mu kubasengera ibyiyumviro byongera kuba bizima kwiheba kukagabanyuka imiti tubaha igatuma babasha gukira vuba".

Ibikorwa byo gukusanya inkunga no kuyishyikiriza abarwayi bikorwa n’Umuryango Candle ugizwe n’abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibuye.

Patrick Rudatinya, uyobora uyu muryango avuga ko mu bikorwa bakora harimo kugaburira abarwayi badafite ababagemurira, aho nibura buri munsi bakoresha ibihumbi 25Frw mu kwita kuri aba barwayi.

Yagize ati "Dufite ijambo ridusunika rivuga ngo muri umucyo w’Isi, twumva dufite inshingano yo kumurikira abarwayi bacu. Buri munsi tugaburira nibura abarwayi 20 badafite abantu babageraho, abana bavutse ababyeyi bakabura amashereka tubashakira amata, abarwayi tubaha ibikoresho by’isuku, twishyurira abatishoboye mituelle de santé nko muri uyu mwaka twishyuriye abantu 255".

Umuryango Candle washinzwe tariki 11 Nzeli 2018, ukaba ugizwe n’abakozi bose b’Ibitaro Bikuru bya Kibuye.

Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’abarwayi bakusanyije ubufasha burimo 893,220frw, imyambaro,ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.

Umurwayi wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko yabonye itandukaniro mu bitaro bya Kibuye kuko batavura gusa ahubwo bongeraho no gutanga ubufasha ku barwayi badafite kivurira.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza no kurengera abatishoboye mu karere Ka Karongi Nsabimana Fred yashimiye ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro uburyo badahwema kwita ku barwayi.

Ibi bitaro ku munsi byakira abarwayi barinhagati ya 200 na 250 bivuza bataha, n’abandi bari hagati ya 20 na 50 bivuza baba mu bitaro. Aba barwayi baba boherejwe n’ibitaro byo mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA