AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda rwavuze ko ibiganiro n’intumwa zoherezwa byabaye nko kumena amazi ku rutare kuri Uganda

U Rwanda rwavuze ko ibiganiro n’intumwa zoherezwa byabaye nko kumena amazi ku rutare kuri Uganda
18-01-2022 saa 10:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3302 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibiganiro byagiye biguza u Rwanda na Uganda ndetse n’intumwa zagiye zoherezwa hagati y’Ibihugu byombi, ntacyo byigeze bimara ku ruhande rwa Uganda ngo kuko itahagaritse kugirira nabi Abanyarwanda

Yolande Makolo atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Adonia Ayebare wohereje nk’Intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni imuzaniye ubutumwa bwe.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko yishimiye kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose ariko ko “Inama n’intumwa zoherezwa ntibyigeze biganisha ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda.”

Makolo yakomeye agira ati “Kugeza ubu ntacyo barakora [Uganda] ku mitwe y’ibyihebe irwanya u Rwanda ikorera muri Uganda, ndetse no kugirira nabi inzirakarengane z’Abanyarwanda birakomeje.”

Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’umwaka umwe n’ubundi amwakiriye aho mu mpera z’Ukuboza 2019 na bwo yari yamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Abasesengura ibibazo by’u Rwanda na Uganda, bavuga ko atari ibya vuba gusa byatangiye kugaragara cyane mu ntangiro za 2019 ubwo abakuru b’Ibihugu byombi basaga nk’ababivugaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA