Tariki 10 Kamena 1989, Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Ubu imyaka 29 irashize basezeranye kubana akaramata, bakaba bizihije iyi sabukuru kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2018.
Mbere y’uko bamenyana, Paul Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, nyuma nawe amusaba kuzamusura muri Uganda.
Ku mugoroba wa tariki 18 Nzeli mu mujyi wa Los Angeles muri Amerika, ahizihizwaga ibirori ngarukamwaka ku nshuro ya kane by’umuryango Heifer International ugamije kurwanya inzara n’ubukene, ubwo Madame Jeannette Kagame yagaragazaga uburyo inka yagize akamaro gakomeye mu mibereho y’abanyarwanda benshi na we arimo, ninabwo yahishuye ko ikintu cya mbere yazimaniye Paul Kagame bahura ku munsi wa mbere, ari igikombe cy’amata.
Yagize ati : "Mu myaka myinshi ishize, njye n’umugabo wanjye twahuriye muri Kenya...yari yaje mu ruzinduko aherekejwe n’inshuti. Nk’uko bisanzwe mu muco wacu, nabasabye ko tubazimanira, ariko arabyanga. Rwose yarabyanze pe ! Ariko n’ubwo nari narakuriye mu buhungiro, nari nzi ko mu muco wacu, waba muto cyangwa uri mukuru , amata uyakirana urugwiro n’ibyishimo. Nahise mbazanira igikombe cy’amata, reka mbabwire...rwose umutima w’umusirikari ukomeye warashonze... ntiyashoboraga kwanga iki (gikombe cy’amata) nari muhaye..."
Perezida Kagame na Jeannette Kagame barizihiza isabukuru y’imyaka bamaze bakoze ubukwe.
Ubwo Paul Kagame n’inshuti ze bajyaga muri Kenya bagiye gusura Jeanette bakanamuganiriza ku migambi bari bafite, yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga, bakorera ubukwe muri Uganda aho bakomeje kubana mu buhungiro, kugeza ubwo bagarukaga mu Rwanda nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, bikozwe n’ingabo zari ziyobowe na Major General Paul Kagame waje kuba Perezida w’u Rwanda kuva muri 2003 kugeza ubu.
Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.
Perezida Paul Kagame n’umufasha we ndetse n’abana babo.
Brian Kagame na mushiki we Ingabire Ange Kagame.
Iyi foto ni iy’uyu muryango w’umukuru w’igihugu yafashwe mu myaka ishize
Twipfurije Uwo muryango Isyha n’ihirwe, Imana ikomeze ibarinde. Komeza mutere imbere.