Nyuma y’amahano yagaragaye ku muvugizi mukuru w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor Ngaboyisonga Theoneste wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga arimo kwikinisha, Ubuyobozi n’abayoboke b’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, basabye uyu mukozi w’Imana kwegura ku mirimo ye ashinjwa gukomeza guteza ibibazo by’urudaca muri iri torero bavuga ko byaturutse kuri aya mashusho y’urukozasoni.
Mu kwezi kwa Mutarama 2017, nibwo hagaragaye video yagaragazaga, Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ari nawe muvugizi w’Itorero ry’Inkuru Nziza mu Rwanda aho yarimo yikinisha. Ibi bikaba byarahagurikije bamwe mu bashumba bafatanyije n’uyu mu pasiteri mu murimo wo kuyobora iri torero biza kugeza n’ubwo benshi mu ba kirisitu bumvikanya banenga cyane uyu muyobozi wabo dore ko bakunze kuvuga ko atari umuco wagakwiye kuranga umushumba uyoboye itorero ryose ku rwego rw’igihugu.
Ni ibintu byakuruye impaka ndende ndetse biza kugera aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rufata umwanzuro wo kwinjira mu kibazo cy’iri torero mu rwego rwo guhosha no gufasha iri torero gukemura ibibazo biririmo.
Mu ibaruwa yo kuwa 29 Gicurasi 2018, dufitiye kopi yanditswe n’abagize Biro Nshingwabikorwa y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, igaragaza impamvu enye zishimangira ko uyu Pasiteri Ngaboyisonga adakwiye kuguma kuri izi nshingano aho bavugamo ko umwiryane n’ibibazo uruhuri bikomeje kuba muri iri torero ahanini bituruka kuri aya mashusho y’urukozasoni ataravuzweho rumwe.Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor Ngaboyisonga Theoneste wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yasabwe kwegura mu maguru mashya
Izindi nkuru wasoma :
Bombori bombori mu Itorero Inkuru Nziza, Umuvugizi waryo wagaragaye yikinisha ntiyorohewe
Iby’umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza wagaragaye yikinisha byahagurukije Komite idasanzwe
RGB yahagurukiye ibibazo biri mu itorero Inkuru Nziza byazamuwe n’umuvugizi waryo
Ingingo ya mbere iri muri iyi baruwa igira iti “Dushingiye ku bibazo by’urudaca bikomeje kugaragara mu Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda bishingiye ku mwuka n’ibice mu itorero, Vdeo y’urukozasoni yagaragaye ikaba ikomeje kugarukwaho ahantu hose hagaragaye ibibazo, kandi na Komite Nyobozi mu nama yayo yo ku itariki 30/11/2017, ubwo twashakishirizaga hamwe umuzi nyamukuru w’ibibazo byari mu itorero, ku bantu 11 bari bayirimo, 9bakemeza ko video ariwo muzi nyamukuru”
Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’abayobozi b’iri torero barimo Pastor Ngendahayo Juvenal , Umuvugizi mukuru wungirije w’iri torero, Pastor Kagumya Alfred, Umunyamabanga ndetse n’umubitsi w’itorero, Pastor Nizeyimana Jean de Dieu. Aho bagaragaza ko basaba uyu Ngaboyisonga wari umuyobozi mukuru wabo ko yakwegura mu rwego rwo kurengera Itorero rya Kristo.
Aba bakozi b’Imana kandi bavuze ko bandikiye ibaruwa uyu mugenzi wabo bamusaba kwegura bashingiye ku nama bahawe na RGB, nyuma y’ibiherutse kubera Kamembe muri Rusizi aho kuwa 20 Gicurasi 2018, abakirisitu bashyamiranye ndetse banarwanira mu rusengero bakavuga ko byaturutse ku nzandiko uyu Ngaboyisonga yagiye yandikira bamwe mu bapasiteri none kuri ubu uru rusengero rw’Itorero Inkuru Nziza I Kamembe rukaba rwarafunzwe mu gihe kitazwi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Umuvugizi Mukuru wungirije w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor Ngendahayo Juvenal yavuze ko mu matora yabaye tariki ya Mbere ndetse n’imyanzuro y’inama ikaba yarasinyiwe igisigaye ari ugushyikirizwa abo bireba nawe akaba yashyira mu bikorwa ibyemejwe n’iyi nama.
Ikindi kandi ngo uyu Ngaboyisonga yari yarasabwe kwegura kuva na mbere hose ariko we akavuga ko azeguzwa n’abagize inteko itora ari nayo yaje gukora iyi nama ku itariki ya mbere ariko we ntiyayigaragaramo imyanzuro yo kumweguzwa ifatwa adahari ariko ngo kuko byanyuze mu matora ndetse abantu benshi icyo gihe bakaba baratoye ko yeguzwa ari nayo mpamvu agomba gushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama n’ubwo we atari yayitabiriye.
Pasiteri Jvenal kandi yavuze ko RGB iherutse gutanga iminsi 30 gusa kugira ngo iri torero ribe ryamaze gukemura ibibazo rifite ari nayo mpamvu bashe umwanzuro ikitaraganya wo kweguza uwo babonaga nk’izingiro ry’ibyo bibazo
Pastor Juvenal yakomeje avuga ko ubu bashaka kugarura isura nziza y’Itorero ry’Imana ati “Kugeza ubu aho twari tuvuye n’aho tugeze ntabwo itorero ry’Inkuru Nziza ryumvikanaga neza ariko icyo tugiye gukora ni ukugarura ubumwe mu itorero”