Padiri mukuru wa Paruwase Katedarare ya Byumba, Rutsindintwarane Emmanuel, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye dore ko yari amaze iminsi itagera kuri itatu arwaye.
Amakuru y’urupfu rwa Padiri Rutsindintwarane yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020.
Bivugwa ko uyu mupadiri yafashwe n’ibicurane ku wa Gatandatu noneho ajya kwa muganga kwipimisha ngo barebe niba yaba arwaye Coronavirus, nyuma agezeyo basanga ni ibicurane bisanzwe ahabwa umuti.
Gusa ngo yaratashye ageze aho yabaga nubundi yongera kuremba aribwo bamujyanaga kwa muganga bahita bafata icyemezo cyo kumujyana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal ari naho yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien yabwiye UKWEZI ko bari mu gahinda ko kubura Padiri wari ukiri muto kandi akorera Imana uko bikwiye.
Ati “Dutegereje raporo yo kwa muganga, uburwayi bwo ntabwo yari asanganywe, kuri Noheli yari afite ibicurane ajya kwamuganga kwipimisha Coronavirus basanga ari Negatif bamuha imiti isanzwe ejo nimugoroba bamujyana kwa muganga.”
Musenyeri Nzakamwita yavuze kandi ko “Tugize ibyago yari umupadiri wari mwiza cyane niwe wari mukuru wa . Imana iraguha yagera igihe igasarura umurima wayo nta kundi Imwakire mu ntore zayo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney uvuga ko yabanye na Padiri Rutsindintwarane ahitwa I Burehe mu 1990, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwe.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Twihanganishije Umuryango wa Mgr Nzakamwita na Kiliziya Gatolika Diocese ya Byumba kubera urupfu rutunguranye rwa Padri Mukuru wa Paruwasi Cathedral Byumba Padri Emmanuel Rutsindintwarane RIP.”
Yakomeje agira ati “Yari imfura cyane, umukozi, umugabo nyamugabo,twabanye kuva 1990 Burehe. Agiye kare.”
Padiri Emmanuel Rutsindintwarane yabaye Umuyobozi Mukuru wa Karitasi ya Diyosezi ya Byumba imyaka myinshi akaba yari amaze imyaka igera kuri itanu ari Padiri Mukuru wa Paruwase Katedarare ya Byumba.