Padiri Ubald Rugirangoga yavuze ko abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bafite ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko ashimangira ko muri iki gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mukirisitu wishe umuntu ahubwo ababikoze ngo ni ababatijwe ariko batigeze baba abakirisitu.
Padiri Ubald yagarutse kuri ibi kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018, kuri sitade Amahoro i Remera mu masengesho ategurwa n’abakirisitu ba paruwasi Regina Pacis Remera agamije gusabira, kuzirikana no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bwe, Padiri Ubald usanzwe azwiho gusengera abantu ndetse akanakora ibitangaza birimo kubasengera bagakira indwara zitandukanye yavuze ko impamvu bahuriye aha nk’abakirisitu ari ukugira ngo Yezu abakize ibikomere bafite ku mutima.
Yagize ati "Si ubwa mbere duhurira kuri iyi sitade Amahoro, Padiri mukuru yatwibukije ko iyi nshuro ari iya gatatu duhurira aha ngaha kuri iyi sitade y’Amahoro ngo Kirisitu umwami w’Amahoro aduhumurize adukize ibikomere binyuranye dufite twatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. igikomere ubundi umuntu abona kimugwirira nta wifuza guhura n’igikomere, turabyirinda ibikomere noneho ishyano ryakugwira ugahura n’igikomere bamwe bararyama abandi bakavunika biterwa n’aho cyagufashe ariko uhita wivuza vuba na bwangu kugira ngo kidakomererwa cyangwa kitakwica"
Yakomeje agira ati "Ibikomere ntitugomba kubyemera, twahuriye aha ngaha ngo ibikomere dufite ku mutima Yezu abidukize, bibaye byiza ko duhuriye aha mu gihe twibuka Yezu wazutse ugenda ahumuriza abe, tubyumvishije mu ivanjiri abe arabwiye ati ’Ni mugire amahoro, arabahumurije !, Uko umubiri ukomereka burya niko n’umutima ukomereka"
Padiri Ubald yakomeje avuga ko ibikomere abanyarwanda bafite ari nabyo baje ngo Yezu abibakize ’Ni ibyo basigiwe na Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994’
Yagize ati "Iyi Jenoside rero yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda yaradukomerekeje twese (....) Iyi jenoside yagaragaje urwango rudasanzwe ku buryo wagira ngo abanyarwanda ntitwigeze twigishwa ivanjiri, abakirisitu b’abanyarwanda turakomeretse kuko wasangaga Petero ariwe uri kwirukanka kuri Yohani kandi Petero akica Yohani nta comment , Petero yishe Yohani, ubundi Petero yarabatijwe ? Yohani yarabatijwe ?"
Yakomeje agira ati "Kuko niba Petero yirukanka akica Yohani yarangiza ati ndamuhitanye daaaa (....) Akabyigamba , ubundi nta mukirisitu wakagombye kwica, hari ukuntu njya ntera amahane n’abantu bakavuga ngo abakirisitu baricanye, ni ukuri kose nta mu kirisitu wishe umuntu, nta mu kirisitu wishe umuntu n’aha ngaha ndongeye mbibasubiriyemo abantu bose babyumve nta mukirisitu wishe umuntu abantu bishwe n’abantu babatijwe ariko batigeze baba abakirisitu n’aha ngaha rwose barahari babatijwe ariko batari abakirisitu"
Padiri Ubald yakomeje avuga ko abakirisitu bakomeretse baba n’abapadiri nabo bakomeretse aho ubona umupadiri yigisha ivanjiri nyuma wajya gusarura ugasarura Jenoside
Ati "Hari igihe njya nibaza nti ariko se Mana habure paruwasi n’imwe yarokoka mu Rwanda ngo ivuge iti twebwe ntitwakoze Jenoside ?, hari iyo mwari mwumva ? usanga abantu bose iyo ari iki gihe cyo kwibuka buri wese afite abe ari kwibuka"
Padiri Ubald kandi yavuze ko nk’uko Yezu yapfuye asabira imbabazi abamubambye ati ’Bababarire Dawe kuko batazi ibyo bakora’ ahera ko asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubabarira nk’uko Yezu yabikoze anavuga ko bizafasha mu gukira ibikomere kuko nihabaho kubabarira hazanabaho gukira ibikomere. Abasaba kwishakamo imbaraga zo kubabarira ababiciye ababo.