AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umupfumu ahamya ko intama ye ajya ayihindura intare cyangwa urushishi (VIDEO)

Kigali : Umupfumu ahamya ko intama ye ajya ayihindura intare cyangwa urushishi (VIDEO)
17-07-2018 saa 17:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11133 | Ibitekerezo

Ibijyanye n’ubuvuzi gakondo bushingiye ku myuka, ibyo benshi bitaba ubupfumu, mu Rwanda ntibivugwaho rumwe. Benshi bavuga ko abiyita abapfumu ari abatekamutwe baba bashakaka kurya rubanda ibyabo ariko umupfumu witwa Bizimana Jean Pierre uhamya ko ari umugirwa wa Nyabingi, ashimangira ko afite imbaraga z’imyuka zifite imbaraga kuburyo n’intama akoresha mu buvuzi bwe ashobora kuyihindura intare cyangwa urushishi.

Bizimana Jean Pierre ukorera uyu mwuga w’ubuvuzi i Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko umupfumu wo mu bakurambere bakomoka ku mazi yo mu Rugezi, kandi ngo avura ibirozi by’ubwoko bwose byaba ibyo abantu bagaburirwa cyangwa ibyo batezwa mu myuka, gusa ahakana iby’uko nawe yaba ari umurozi.

Mu gusobanura imbaraga z’ubuvuzi bwe, agira ati : "Iyo bakuroze mu mwuka ntabwo wajya kwa muganga aba ba kizungu ngo bagire icyo babona, baragupima bagasanga uri muzima kubera ko ntabwo bigaragara, ni ikintu kibonwa n’undi mwuka. Ari amarozi asanzwe yo uraza tukakurutsa, ayo no kwa muganga bashobora kuyavura ariko ay’imyuka yo akoreshwa n’indi myuka yindi."

Iyi ntama y’umupfumu Bizimana ngo ninjoro ihinduka intare ariko yanayihindura urushishi yabishatse

Uyu mupfumu Bizimana, avuga ko hari abiyita abapfumu babeshya abantu kandi ngo badafite abakurambere, ibintu avuga ko kugeraho atari ibya buri wese. Mu bintu avuga ko bidasanzwe abasha gukora, ni uko intama akoresha mu buvuzi bwe ngo mu gihe cya ninjoro ihinduka intare, kandi ngo yabishatse yanayihindura nk’urushishi.

REBA VIDEO UKO ABISOBANURA HANO :

Ibi ariko hari abaturage benshi twaganiriye batabyemera, bavuga ko ibijyanye n’ubuvuzi gakondo bemera ari ubukoresha imiti ikomoka ku bimera naho abavuga ko ari abapfumu bafite izindi mbaraga zidasanzwe ngo bababona nk’abatekamutwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA