AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hashyizweho amabwiriza avuguruye agenga imikoreshereze y’insengero mu gihe cya COVID-19

 Hashyizweho amabwiriza avuguruye agenga imikoreshereze y’insengero mu gihe cya COVID-19
4-12-2020 saa 18:18' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2684 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari nayo ifite mu nshingano kugenga no kugenzura imikorere y’imiryango ishingiye kumyemerere, amadini n’amatorero yatangaje amabwiriza mashya avuguruye agomba kubahirizwa n’abayoboke mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga n’iyo ku wa 15 Nyakanga 2020 niyo yemereye insengero gukora mu bihe bya COVID19, ariko uburenganzira bwo gufungura butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yahise isabwa gushyiraho amabwiriza arambuye agenga imikoreshereze y’insengero ari nayo yavuguruwe kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020, hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariko n’insengero zigakora,

Mu buryo insengero zigomba gukomeza gukoramo, izemerewe gukora zemerewe kwakira abantu batarenga 50% by’ubushobozi bwazo, bakabanza gukaraba amazi meza n’isabune cyangwa imiti isukura intoki kandi abantu ntibemerewe kwicara begeranye, mbere yo kwinjira bakabanza gupimwa umuriro.

Bagomba kandi kwicara bahanye intera ya metero nibura imwe, abayobora indirimbo bo bagahana intera ya metero ebyiri hagati yabo.

Muri aya mabwiriza mashya, amadini n’amatorero ashobora guterana ku minsi asanzwe ateranaho nk’Abayisilamu bagasenga ku wa Gatanu, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bagaterana ku wa Gatandatu naho amatorero n’amadini bisanzwe biterana ku cyumweru bikaguma gutyo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeza ivuga ko bashobora guterana “Indi minsi ibiri mu cyumweru buri dini cyangwa itorero ryihitiyemo, iyo minsi bahisemo na gahunda yayo bikamenyeshwa ubuyobozi bw’umurenge urusengero ruherereyemo.”

Icyakora imihango y’idini yo gusezera uwapfuye no gushyingira, yo ikorwa ku munsi uwo ariwo wose hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Muri ayo mabwiriza biteganywa ko abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura, amasengesho yabo agomba gutandukanywa n’ayandi, uretse abayobora amasengesho.

Muri aya mabwiriza mashya kandi, abana biga kuva ku myaka itandatu kuzamura bemewe kujya gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo, mu gihe ubusanzwe batari bemerewe.

Indi ngingo ikomeye ni uko kubatiza n’andi masakaramentu byemewe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Imihango yo gusezera ku wapfuye no gushyingira yo ntigomba kurenza abantu 75.

Abantu bafite ibimenyetso biranga COVID-19 ariko babujijwe kujya mu nsengero, abagiyeyo bakirinda gukoranaho, guhoberana cyangwa guhana ibiganza, kimwe no guhererekanya ibikoresho. Gusengera mu byumba by’amasengesho biracyabujijwe.

Muri aya mabwiriza, igaburo ryera naryo ryakomorewe mu baporotesitanti, aho bagomba kubanza gukaraba intoki kandi bakirinda guhererekanya cyangwa gusangirira ku bikoresho byifashishwa muri icyo gikorwa, aho bibangamiye imyemerere hagakoreshwa uburyo bwo kwihereza mu gusangira igaburo ryera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA