Padiri Ubald Rugirangonga wamamaye mu Rwanda no hanze kubera impano ye yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga butandukanye n’indwara zikomeye ziba zarananiye abaganga b’inzobere, yatabarutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021.
Itangazo ryo kubika ryashyizwe hanze na Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Cyangugu afatanyije n’umuryango wa Padiri Ubald, bavuze ko uyu mupadiri wai umaze igihe arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana.
Ubald yari umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu ariko yari akunze kugenda azenguruka ibice bitandukanye by’igihugu asengera abantu, akanagera mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi akora uyu murimo wo gukiza abarwayi akoresheje isengesho. Aho byabaga bizwi ko uyu mupadiri ajya gusengera, abantu babaga ari uruvunganzoka imihanda yose batwaranira kudatangwa n’amasengesho ya Padiri Ubald.
Padiri Ubald yavukiye mu cyahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari mu Kwezi kwa Gashyantare 1955, bivuga ko yatabarutse afite imyaka 66 y’amavuko. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya kuri uyu mupadiri wakunze gutarangarirwa na benshi ku bw’impano n’ingabire yahawe.
Kuva akiri muto, ubuzima bwa Padiri Ubald bwashinze imizi muri Kiliziya Gatorika
Padiri Ubaldi yabatijwe muri Kiliziya Gatorika ari uruhinja rw’ukwezi kumwe gusa, ni ukuvuga muri Werurwe 1955. Amashuri ye nayo yayize mu bigo by’abiyahe Imana gatorika. Abanza yayigiye i Rwabidege kuva mu 1962 kugeza mu 1968 atangira ayisumbuye muri Seminari ntoya i Mibirizi ndetse ayakomereza mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo, kugera mu 1973 ubwo yahungiraga i Burundi.
Ibibazo by’ivangura ry’amoko ntibyamworoheye, dore ko mu mwaka w’1960 byamutwaye umubyeyi we ari we se umubyara, byakomera bikaza gutuma ahungira i Burundi mu mwaka w’1973, akaza kuharangiriza seminari nto. Yaje kugaruka mu Rwanda mu mwaka w’1978, ahita akomeza amasomo ye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, maze ayirangije aza guhabwa ubupadiri tariki 22 Nyakanga 1984, umuhango wabereye iwabo muri Pasuwasi ya Mwezi.
Mu myaka yose yari amaze ku isi, imyinshi muri yo yari umupadiri
Padiri Ubald yagizwe umupadiri mu mwaka w’1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko, bisobanura ko amaze imyaka 37 yose ari umupadiri, utabariyemo ko yanamaze imyaka itari micye abyigira nyuma yo kumva Imana imusaba ngo anyure muri iyi nzira azayinyuremo yigisha urukundo mu Rwanda. Muri iyi myaka yari amaze ari umupadiri, yakozemo imirimo myinshi itandukanye kandi yagiye ashimwa na benshi kuba yarayikoze neza.
Padiri Ubald yarihiye amashuri abana b’abishe umuryango we muri Jenoside
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, yabaye Padiri Ubald ari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke, n’ubwo nyuma yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Mushaka, ndetse nyuma anahabera Padiri mukuru kuva mu 1999.
Se yishwe mbere ya Jenoside yo mu 1994 azizwa ubwoko bwe, ndetse icyo gihe nibwo Padiri Ubald nawe yaje guhunga nyuma yo gutotezwa azira ubwoko, ariko akaza kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumva ijwi ry’Imana rimusaba kuza kwigisha urukundo abanyarwanda. Mu 1994 nyirizina, Jenoside yavukije Padiri Ubald nyina n’abandi benshi bo mu muryango we, nyamara abamwiciye yaje kubababarira, ndetse arihira amashuri abana babiri ; umuhungu n’umukobwa b’abamwiciye umuryango muri Jenoside.
Padiri Ubald yavuze ko gutanga imbabazi ari kimwe mu bintu bikomeye yakoze mu buzima bwe kuko byamufashije kubona amahoro yo mu mutima, kandi ko icyaha ari gatozi kuburyo ntawe ukwiye guhora undi icyaha umubyeyi cyangwa umuvandimwe we yakoze cyangwa ngo abe yamurebera muri iyo shusho.
Mu kiganiro kirambuye Padiri Ubald yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi mu mwaka ushize, yadutangarije ko muri gahunda y’ivugabutumwa rigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyabwo asanzwe akora, yari asigaye afatanya n’uwamwiciye umubyeyi muri Jenoside.
Yagize ati : "Njye aho nageze, buri wese ni ishusho y’Imana imbere yanjye, n’uwishe mama naramubabariye, ndihirira amashuri abana be, aherutse no gufungurwa, yari Burugumesitiri, kuko yaburanye yemera icyaha baramufunguye. Umugore we yapfuye akiri muri gereza, abana be ndabarihira, afite umukobwa we wiga Medecine ni njyewe umurihira, mu minsi micye araba yabaye Dogiteri."
Ikinyamakuru Ukwezi cyabajije Padiri Ubald uko abanye n’uwo wamwiciye umubyeyi muri Jenoside nyuma yo gufungurwa, maze adutangariza ko basigaye bafatanya kwigisha muri gahunda ye y’ivugabutumwa rigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Padiri Ubald ati : "Ubu turafatanya kandi mbona bimurimo kuko aho mubwiye ngo amfashe hose araza, njyewe nigisha ibyo gutanga imbabazi hanyuma nawe akigisha ibyo gusaba imbabazi. Mbona we bimurimo, ikibazo ni benewabo mbona ko bamwanga, ntibishimira ko avugisha ukuri."
Yashinze icyo yise “Sinodi ya gacaca nkirisitu”
Nyuma yo gutanga urugero agatera intambwe yo kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside, Padiri Ubald yabaye umukangurambaga w’ubumwe n’ubwiyunge muri Diyosezi ya Cyangugu, yigisha abantu kubabarirana no kongera kubana n’ubwo bitari byoroshye. Ni umwe mu bantu bagize uruhare rugaragara mu gucengeza mu banyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.
Uretse kwigisha abakirisitu muri Kiliziya, Padiri Ubald yanajyaga mu ma gereza, akajya kwigisha abakoze ibyaha kwihana bagasaba imbabazi, hanyuma agahindukira akajya gusaba abiciwe kubabarira ababahemukiye. Uko niko Padiri Ubaldi yashinze icyo yise " Sinodi na gacaca nkirisitu " aho kwirega no gusabana imbabazi byatojwe abaturage bo muri Paruwasi ya Mushaka no muri Diyosezi ya Cyangugu muri rusange.
Impano ye yo gukirisha isengesho abafite ubumuga n’uburwayi budakira yari imaze kwamamara amahanga
Uretse kuba mu Rwanda hose byari bimaze kumenywa na benshi ko amasengesho ya Padiri Ubald akiza indwara zananiye abaganga akanavura ubumuga busanzwe budakira, no mu mahanga hirya no hino bari bamaze kumumenya kuburyo no guhera mu mpera z’umwaka wa 2015 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasubirayo mu kwezi kwa Gashyantare 2016, akaba yaragiye akahakorera ibikorwa by’amasengesho benshi bagakira. N’ubu yaguye muri iki gihugu aho yari yagiye gukorera ibi bikorwa byo gukirisha abantu isengesho.
Padiri Ubald wari ufite iyi ngabire yo gusengera abarwayi bagakira, yakunze kuvuga ko iyo arimo gusenga hari ibyo yerekwa, ndetse we akaba aba abireba nk’ureba filime. Gukiza abarwayi ntiyigeze abyiyitirira, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk’ibyo yakoze mu izina rye.
Padiri Ubald yagiye asobanura ko ibi byatangiye kuba mu mwaka w’1987, ariko icyo gihe akaba yarasengeraga abantu, hashira igihe bakazajya bamugaruka imbere bamuha ubuhamya ko hari uburwayi cyangwa ubumuga bakize, kandi ko bakiriye mu masengesho ye. Nyuma y’imyaka 4, ni ukuvuga mu mwaka w’1991, nibwo noneho yatangiye kujya abona ayo mashusho, akerekwa uburwayi bwa bamwe ndetse bagataha noneho bakize.
Yavuze kandi ko iyo asenga yerekwa uburwayi abantu batandukanye baba bafite, bamwe bagahita batangira ubuhamya aho ko bakize, abandi bakamushaka nyuma bakamwibwirira ko bakijijwe n’isengesho rye. Indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye, hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho ya Padiri Ubald.