Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Intumwa [Apôtre] Mutabazi Kabarira Maurice yavuze ko yigeze kwerekwa mu nzozi umuvugabutumwa Mukeshimana Emertha baza no guhura amuha ituro ryibihumbi 7Frw kubera ko yemera ko afite amavuta y’ubuhanuzi.
Inkuru za Mukeshimana Emertha wamamaye nka Mamana Charlene ziri guca ibintu by’umwihariko mu bakoresha YouTube ntabwo wamara iminota itanu utarahura n’inkuru ivuga uyu mubyeyi washakanye na Ntakabanyura Claude.
Kuva ku wa 15 Kanama 2020, nibwo inkuru zivuguruza iz’uko Maman Charlene, umugabo we yamubereye mubi bikaza gutuma batandukana ndetse ngo ntan’inkwano yigeze atanga.
Ntakabanyura niwe ubwe wigiriye mu itangazamakuru ahamya ko ibyavuzwe na Maman Charlene byinshi ari ibinyoma ndetse ko yamubeshyeye ngo ntabwo yigeze amukwa kandi we afite inyandiko zigaragaza inkwano yatanze.
Si ibyo gusa kuko Ntakabanyura yanavuze ko umwana w’umukobwa witwa Charlene atari uwo yabyaye ahubwo uyu Mukeshimana yamubyaranye n’undi mugabo.
Kugeza uyu munsi ariko ntabwo Maman Charlene arumvikana avuguruza ibyavuzwe n’umugabo we kuri ubu batakibana dore ko batandukanye mu myaka hafi 10 ishize.
Ikiganiro na Mutabazi
Apôtre Mutabazi yabwiye UKWEZI ko nawe muri iyi minsi ari kubona inkuru nyinshi zivuga kuri Maman Charlene ariko icyo yavuga ni uko uyu mubyeyi ari umuntu ukunzwe kandi wo kubahwa.
Yakomeje avuga ko kugira ngo agire igikundiro kiri ku rwego ariho hari impamvu kandi hari aho byaturutse ari nayo mpamvu abantu bakwiye kumwubaha n’ibyo yigisha.
Ati “N’utamwubaha ngo yubahe n’amavuta amuriho, yongere yisuzume arebe niba koko uwo mwuka avuga umurimo. Ni umubyeyi w’intwari, umunyembaraga kandi akora umurimo we neza.”
Yakomeje agira ati “Kubona abantu bumva bakunze ibintu byawe byanga bikunze hari umumaro biba bifite kandi biba byaturutse ku Mana. Nkavuga ngo icya mbere ndamwubaha kandi nigeze no kumwerekwa mu nzozi.”
Uyu muvugabutumwa umaze kumenyererwa kubera ibitekerezo bye n’uburyo abisobanura mu buryo budakunze kuvugwaho rumwe yavuze ko yigeze guha ituro Maman Charlene kandi ari nawe mukozi w’Imana yabashije guha ituro.
Yagize ati “Nigeze no kuba ndyamye gutya mu nzozi mbona umuntu w’igitsindagore turi buhure ari ahantu ari kubwiriza numva ntegetswe no kumuha ituro.”
“Nibwo bwa mbere nari mpuye nawe amaso ku maso twahuriye ahantu bari kumukoresha ikiganiro nanjye ntegereje ko bakinkoresha noneho mubonye mpita nibuka ibyo narose mu nzozi mpita musaba ko namuha rya turo kandi nararimuhaye.”
Agira inama Maman Charlene yo kudacibwa intege n’ibiri kuvugwa mu itangazamakuru aho kugira ngo afate umwanya ajya kwisobanura ahubwo yakongera imbaraga mu ivugabutumwa agakoresha itangazamakuru abwiriza ubutumwa bwiza.
Apôtre Mutabazi avuga ko icyo gihe yahaye Maman Charlene ibihumbi birindwi cyangwa bitanu na magana atanu.
Ati “Nari mfite nk’ibihumbi 7Frw ndayafata ndayamuha, ituro ndaritanga. Muby’ukuri niba hari umukozi w’Imana nabashije guha ituro ni uko nziko afite amavuta, ntabwo biba byoroshye kugira ngo Apôtre Mutabazi yikure ituro rye ariguhe.”
Apôtre Mutabazi ashumbye itorero "WISDOM CITY-Kingdom Diplomats" riherereye ku Kinamba ku munara mu mujyi wa Kigali, rifite intero ivuga ngo "Knowledge is power, hardworking is a miracle, love is success".
Apôtre Mutabazi afite kandi ikigo "INVENT AFRICA" kigamije gutanga inama n’ubujyanama ku mishinga n’ibindi. Bategura inama zigamije gufasha abantu gukuza no kubyaza umusaruro ibitekerezo bibarimo n’ibindi biganisha ku iterambere.
Ikiganiro na Mutabazi