Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018 , Alarm Ministries yakoze igitaramo kidasanzwe cyo kumurika Album yabo ya 4 y’indirimbo z’amashusho yiswe ‘Turakomeye’ cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, imbyino zidasanzwe ndetse n’imyambarire itari imenyerewe kuri aba baririmbyi.
Imbaga y’abantu baturutse hirya no hino bitabiriye iki gitaramo, bagaragaje imbamutima n’ibyishimo bisaaze kubwo kunyurwa no gukorwa ku mutima n’imiririmbire aba baririmbyi bagaragaje, aho buri wese wabonaga afite ibyishimo bisendereye.
Ubwo iri tsinda rya Alarm Ministries ryageraga ku ruhimbi ryakiranwe ibyishimo bidasanzwe birimo amashyi y’urufaya ibivugirizo bivanze n’impundu bigaragaza ko bari bategerezanyijwe urukumbuzi n’amatsiko adasanzwe.
Iki gitaramo cyakoze ku mitima y’imbaga yari yacyitabiriye, n’imyambarire idakunze kugaragara mu baririmbyi bo muri iki gihe cyane cyane ku bagore aho bari bambaye imyambaro y’ibitenge bakenyeye mu buryo bwa kinyarwanda.
Alarm Ministries yaririmbye indirimbo zose ziri kuri album ‘Turakomeye’ ndetse n’izindi zagiye zikundwa mu zo ha mbere zirimo nka ‘Songa Mbele’, yaziririmbye mu byiciro bibiri, aho igice cya mbere cyarangiye hakurikiraho ijambo ry’Imana ryatanzwe na Apotre Dr Gitwaza nawe wigishije ijambo ryakoze ku mitima y’abitabiriye iki gitaramo.
Appotre Gitwaza yasomye mu gitabo cya Yesaya 6, 1-8 n’icy’Ibyahishuwe 5,1-5, aho yasobanuye ko Yesu yagiriye akamaro ijuru, isi n’ikuzimu asubiza ikibazo cyabajijwe mu isezerano rya kera n’irishya"Ndatuma nde, ni nde watugendera ?Ni nde ukwiriye kubumbura igitabo… ?" ndetse ahuza abantu n’Imana kugira ngo babashe kuyiramya.
Apôtre Gitwaza kandi yavuze ko Imana yari ifite ubukene bwo kubura amashimwe y’abantu, kuko nta mwana w’umuntu waramyaga Imana, ngo kuko byakorwaga n’abamalayika gusa icyo gihe.
Apotre Dr Gitwaza niwe wigishije ijambo ry’Imana
Mu cyigisho cye kitarambiranye dore ko imbaga yari muri iki gitaramo yari yafashijwe n’izi nyigisho, akiva ku ruhimbi yakirijwe urufaya rw’amashyi n’impundu maze ahita yakirwa n’abaririmbyi ba Alarm bahita bakomerezaho icyiciro cya Kabirio ari nacyo bamurikiyemo Album ‘ Turakomeye’.
Mu ndirimbo zari kuri iyi album, hagaragayemo n’izo mu ndimi z’amahanga nk’izigiswahili n’icyongereza nazo zashimishije abitabiriye iki gitaramo bitewe n’uburyo ziririmbitse ndetse n’ubutumwa buzikubiyemo.
Ubwo bageraga ku ndirimbo Turakomeye ari nayo yitiriwe album, abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo bafashwe n’imbamutima bamwe basimbukira hejuru ari nako basukiranya amashyi bsnsfatanya n’abaririmbyi kuyiririmba bigaragara kjo banyuzwe n’iki gitaramo.
Alarm kandi yifatanyije n’itsinda rimaze kwamamara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team naho Chorale Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yari yatumiwe ntiyabashije kuboneka dore ko n’abitabiriye iki gitaramo bo muri iyi korali binjiye baguze amatike nk’abandi bose.
Alarm Ministries ihuriyemo abaririmbyi b’amadini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda, imaze imyaka irenga 19 itangijwe, aho yatangiye ari itsinda rito cyane ry’abantu batageze ku icumi.
Alarm Ministries yakoze igitaramo cy’amateka
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane
Umuyobozi wa Alarm Ministries,Charles Mazeze
Bishop Rugagi nawe yitabiriye iki gitaramo
Mu cyiciro cya Kabiri Alarm Ministries yaserutse mu myambarire idasanzwe
Abagore n’abakobwa bari bambaye ibitenge gusa
Abasore n’abagabo baserutse mu makositimu
Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Eduard ari mu bitabiriye iki gitaramo
Akanyamuneza kari kose ku maso y’abitabiriye iki gitaramo
Aline Gahonayire nawe yari yaje gushyigikira Alarm Ministries
Abantu bari benshi cyane
Appotre Dr Gitwaza yigishije ijambo ry’Imana abantu barafashwa
Indiurimbo yitwa Songa Mbele yakoze ku mutima Bishop Rugagi asaba ko bayisubiramo
Abantu barabohotse kubera ubutumwa bwatangiwe muri iki gitaramo
Umunyamakuru Karangwa Vitar nawe yari yafashijwe bikomeye
Imbamutima zari zose kubari bitabiriye iki gitaramo
Umuramyi Patient Bizimana nawe yari yaje gushyigikira bagenzi be
Healing Worship Team yafashije Alarm Ministries gususurutsa imbaga yari yaje muri iki gitaramo
Umunyamakuru Anita Pendo ari nawe yitabiriye iki gitaramo
Amafoto : Mjere Pictures na Byishimo Espoir