AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abana banjye n’ibyo ntunze ntabwo ari Imana yabimpaye- Pasiteri Ezra Mpyisi

Abana banjye n’ibyo ntunze ntabwo ari Imana yabimpaye- Pasiteri Ezra Mpyisi
15-08-2020 saa 11:00' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 6456 | Ibitekerezo

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, avuga ko Imana yahaye abantu ubwenge igisigaye aribo bagomba kubukoresha bagera ku butunzi, urubyaro n’ibindi bintu bitandukanye.

Pasiteri Mpyisi yamenyekanye kubera uko avugamo ubutumwa bw’Imana mu buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe ndetse akaba amaze imyaka ikabakaba 70 avuga ubutumwa avuga ko ibyo atunze byose ariwe wakoresheje ubwenge yahawe n’Imana kugira ngo abigereho.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko abana yabyaranye n’umugore we atari Imana yabamuhaye kuko hari abantu benshi bagize ibyago bakabura urubyaro kandi Imana itari kwemera ko barubura iyo iza kuba ariyo itanga abana.

Yagize ati “Imana se yagiye kunshakira umugore ? Uwo mugore se iyo ntaryamana nawe twari kubyara ?”

Yakomeje agira ati “Imana yaguhaye ubwenge bwo kumenya gushaka, bwo kumenya kubaka urugo, igihe Imana yaremaga umuntu yamuhaye ubwenge bwo kubaka urugo. Niba se waragize ibyago ukaba ikiremba se uzabyara ute ko Imana itaryamana n’umugore wawe.”

Mpyisi avuga ko Imana yaremye umuntu akamubwira ngo abyare yororoke akwire Isi ariko ntabwo yamubwiye ko ariyo izaza kuryamana n’umugore we ngo abyare abo ban abo kuzura Isi.

Uyu muvugabutumwa avuga ko umuntu yahawe ubwenge buhambaye kugeza n’ubwo umwana avukana ubwenge bwo kuba nyina amushyira ibere mu kanwa agahita amenya icyo gukora ntawe umubwirije.

Ati “Imigisha Imana yayitanze mu iremwa, utagiye kwiga imodoka ntabwo washobora kuyitwara…..Abana Imana yabampaye mu iremwa, igihe kiragera ndavuka ndakura, mba umusore mpura n’inkuru turarongorana, ariko Imana ntabwo ariyo itubwira ngo rongora gutya.”

Ikiganiro na Pasiteri Mpyisi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA