Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, Patient Bizimana yakoze igitaramo ngarukamwaka cyo kwizihiza Pasika ‘Easter Celebration Concert’ cyari cyatumiwemo umuhanzikazi w’icyamamare Sinach waturutse mu gihugu cya Nigeria, kitabirwa n’imbaga y’abantu batigeze batinya imvura y’amahindu yatangiranye nacyo kugeza kirangiye.
Iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya sitade amahoro I Remera mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mata 2018, Umunsi isi yose by’umwihariko abemera Kirisitu bizihizaho umunsi mukuru wa Pasika aho bibuka umunsi w’izuka rya Yezu.
Iki gitaramo cyari giteganyije gutangira ku isaha ya saa Cyenda nk’uko mu byakomeje kugenda bitangazwa n’abagiteguye ubwo bacyamamazaga, gusa iyi saha yageze abantu bataraba benshi aho cyagombaga kubera.
Ahagana saa kumi n’iminota mike nibwo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko muri aka kace ka Remera imvura yatangiye kurwa ari nyinshi ariko abantu bari bitabiriye iki gitaramo babanza kugama nyuma igabanyutse baragaruka ari nako abandi bagenda bava mu ngo zabo bagera aha kuri Sitade Amahoro.
Patient Bizimana usanzwe ategura iki gitaramo ngaruka mwaka cyo kwizihiza Pasika, yashimiye abitabiriye dore ko kuva gitangiye kugeza kirangiye imvura itigeze icogora ariko benshi bakomeje kwitwikira imitaka bashyigikira uyu muhanzi wari wafatanyije na Sinach, Aime Uwimana ndetse na Israel Mbonyi.
Patient Bizimana yifatanyije n’abakirisitu kwizihiza Pasika no kwishimira izuka rya Yezu
Israel Mbonyi ukunzwe cyane muri izi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo ntibakomwe mu nkokora n’imvura yari nyinshi
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ingeri zose, Muyoboke Alex nawe yari yakitabiriye
Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo nawe wari witabiriye iki gitaramo yarimo afata amafoto y’urwibutso
Ubwitabire bwari ku kigero cyo hejuru n’ubwo imvura yari nyinshi