AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Min. Gatabazi yitabiriye muhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu

AMAFOTO : Min. Gatabazi yitabiriye muhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu
25-03-2021 saa 12:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3104 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, mu Karere ka Rusizi habaye umuhango wo kwimika umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu, Sinayobye Edouard uherutse guhabwa uyu mwaya n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis.

Uyu muhango wabereye kuri Stade ya Rusizi mu Karere ka Rusizi, witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu bandi bayobozi mu nzego za Leta bitabiriye uyu muhango, barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem.

Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’Inyumwa ya Papa Francis uherutse guha kugira Musenyeri Padiri Sinayobye.

Cyanitabiriwe kandi n’Abepisikopi bose ba Diyoseze Gatulika zose zo mu Rwanda barimo na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda ndetse n’Abepisikopi bari mu kiruhuko.

Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyoseze Gatulika ya Butare akaba ari na we muyobozi w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA