AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

ADEPR yabonye abayobozi bashya yitoreye bayobowe na Isaïe wari washyizweho by’agateganyo na RGB

ADEPR yabonye abayobozi bashya yitoreye bayobowe na Isaïe wari washyizweho by’agateganyo na RGB
26-09-2021 saa 10:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2206 | Ibitekerezo

Inama Nkuru y’Abashumba mu itorere rya ADEPR yatoye abayobozi bashya b’iri torero barimo Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari washyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere [RGB] mu nzibacyuho akaba ari we watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’iri torero.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari washyizwe ku mwanya w’Umuyobozi w’inzibacyuho, yari amaze umwaka ayobora iri torero by’agateganyo dore ko yashyizwe na RGB tariki 08 Ukwakira 2020.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora iri torero muri manda y’imyaka itandatu.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru, Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa ; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine, Uwizeyimana Béatrice yatorewe kuba Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho asimbuye Umuhoza Aurélie.

Uretse Uwizeyimana, abandi bari bari muri komite yashyizweho na RGB umwaka ushize.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko inyito Umuvugizi w’Itorero yasimbujwe Umushumba Mukuru.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA