AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuraperi wakanyujijeho mu Rwanda wari umaze imyaka ine muri Gereza yarekuwe

Umuraperi wakanyujijeho mu Rwanda wari umaze imyaka ine muri Gereza yarekuwe
30-12-2021 saa 13:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2552 | Ibitekerezo

Umuhanzi uzwi nka Marshall Mampa wakanyujijeho mu Rwanda wari umaze imyaka ine afunze, yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano yari yakatiwe ahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi Mugabo Jean Paul AKA Marshall Mampa yasohotse muri gereza kuri kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 aho yari afungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Uyu muraperi yari yarakatiwe imyaka ine y’igifungo muri Mutarama 2018 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muraperi uzi iby’ifungurwa rye, yagize ati “Yamaze kurangiza igihano cye, mu masaha make araba ari mu rugo aho agomba kuruhukira mbere y’uko atangira izindi gahunda.”

Masho Mampa yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi. Yamenyekanye mu ndirimbo zuzuye amagambo akarishye harimo Irimbi ry’abazima, Umuhanda, Ibyanjye ndabizi, Ukuri n’izindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA