AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanzikazi Ivy Kerubo yashyize hanze indirimbo ya gatatu mu kwezi kumwe

Umuhanzikazi Ivy Kerubo yashyize hanze indirimbo ya gatatu mu kwezi kumwe
8-10-2020 saa 11:51' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1388 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Ivy Kerubo yashyize hanze indirimbo yise ‘Hallo Hallo’ iba iya gatatu mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa atangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga cyane ko kuririmba yabitangiye ari umwana muto.

Uyu muhanzikazi ufite ababyeyi be bakomoka muri Kenya ariko kuri ubu bakorera mu Rwanda ndetse ninaho batuye yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘Hallo Hallo’ kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’umuntu ushobora gukorerwa ikosa n’umukunzi we akanga kumubabarira yirengangije ko akimukunda kandi anafite umutima wo kumusaba imbabazi.

Ivy avuga ko ari gatatu amaze gukora mu buryo bw’amajwi n’amashusho nyuma y’iyitwa ’Mama Africa ndetse n’iyitwa ’Nipe’ zose zatunganyijwe na Producer Sano Panda.

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko indirimbo ‘Hallo Hallo’ yayikoze agamije kumvisha abantu ko gukosa cyangwa gukora amakosa ari ibintu bibaho kandi byoroshye ariko kubikosora nabyo ari ibintu bisanzwe kandi byoroshye.

Ati “Biroroshye gukora amakosa ariko ntabwo ari byiza kuba umuntu wakoze ikosa wamutererana cyangwa ngo uhite wumva ko igikuba cyacitse, ahubwo kubabarira nibyo bya ngombwa kuko uwakoze ikosa ejo ashobora kurikosora mukongera mukabana mu mahoro.”

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Hallo Hallo’

Indirimbo ‘Hallo Hallo’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Sano Panda uri mu bafite ubuhanga ndetse bagezweho mu bakora indirimbo z’abahanzi batandukanye muri iyi minsi.

Uyu muhanzikazi kuri ubu uri kwiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza mu gihugu cya Kenya, yavuze ko yatangiye kuririmba akiri umwana ubwo iwabo babaga muri Kenya aho yatangiye aririmba muri korali z’abana ndetse no mu maserukiramuco atandukanye aba yateguriwe abana.

Agira inama abakiri bato bagenzi be y’uko uwumva afite impano yakwegera ababyeyi be akabasaba ubufasha kandi bakibuka ko kwiga no kugira imyitwarire myiza aribyo bagomba gushyira imbere.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Hallo Hallo’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA