AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanzi Alto yemeye ko ari mu rukundo na Asinah wigeze kukanyuzaho na Riderman

Umuhanzi Alto yemeye ko ari mu rukundo na Asinah wigeze kukanyuzaho na Riderman
5-01-2022 saa 13:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1561 | Ibitekerezo

Umuhanzi Alto uri mu bagezweho muri iyi minsi, yemeje ko ari mu rukundo na Asinah wigeze gukundana na Riderman bigashyira cyera, avuga ko kuba uyu mukobwa amurusha imyaka ntakibazo bimuteye.

Mu mashusho yanyujije kuri status ya Instagram, Alto na Asinah baba barebana akana ko mu jisho mu buryo budasanzwe ubundi babwirana amagambo aryohereye.

Alto anyuzamo akabwira Asinah Erra ko ari mwiza bihebuje undi na we akamusubiza amwenyura cyane ati “Urakoze, ariko mpora nkubwira ko uri mwiza kundusha.”

Muri aya mashusho, uyu muhanzi ukizamuka ariko ufite indirimbo zikunzwe na benshi, agera aho akabwira Asinah ko amukunda ati “Ndagukunda” undi akirinda kugira icyo amubwira, Alto agasubira ati “Ndagukunda” na none Asinah akaryumaho.

Alto yemeye ko ari mu rukundo na Asinah koko ndetse ko bamaranye amezi abiri bakundana. Ati “Ni byo turakundana hashize amezi abiri.”

Uyu musore ukiri muto yavuze ko Asinah ari uko ari umugore mwiza wo gukunda ku buryo atakwitesha ayo mahirwe.

Avuga ko kuba akundanye n’uyu muhanzikazi umurusha imyaka itari micye, ntacyo bivuze kuko icya mbere ari urukundo atari imyaka umwe yaba arusha indi ahubwo ko ari uko bapfa kuba bahuza kandi buri umwe akunda undi.

Asinah utari uherutse kuvugwa mu itangazamakuru, mu minsi yashize yari yatangaje ko afite umukunzi mushya w’umunyamahanga icyakora yirinda kumutangaza ngo abantu batazamumutwara.

Uyu muhanzikazi yavuzwe cyane ubwo yakundanaga n’umuraperi Riderman bakanyujijeho ariko uyu muhanzi akaza gushaka undi mugore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA