Umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na we agiye kurushinga n’umukunzi we Uwicyeza Pamella aho ubu yamaze kumwambika impeta amusaba kumubera umugore.
The Ben umaze iminsi ari kwishimana n’umukunzi we Pamella mu birwa bya Maldives, yambitse impeta umukunzi we kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021.
Inshuti za hafi z’aba bombi, zitangaza ko bagiye mu kiruhuko kuri biriya Birwa bazi ko bagiye mu bihuko bisanzwe mu gihe The Ben yari afite ibanga ryo kuzakora kiriya gikorwa cyo gusaba umukunzi we ko bazabana nk’umugore n’umugabo.
Izi nshuti za hafi z’aba basitari, zivuga ko umukobwa byamushimishije nubwo byamutunguye ndetse ko yemereye inshuti ye The Ben kuzamubera umugore.
The Ben agiye kurongora nyuma y’Igihe gito mugenzi we Meddy arushinze n’Umunya-Etiyopiyakazi Mimi bamaze iminsi bagaragaza ko bishimiye kuba bararushinganye.
The Ben nk’umwe mu byamamare witabiriye ubukwe bwa mugenzi we Meddy, amaze iminsi asabwa ko na we yagira icyo yibwira dore ko Meddy basa nk’abazamukiye rimwe ndetse bombi bakaba ari abahanzi bafatwa nk’abari ku kigero kimwe kuko bakunze kugereranywa.
UKWEZI.RW