AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Senderi yabonye akazi ko kwamamaza inzoga zikomeye

Senderi yabonye akazi ko kwamamaza inzoga zikomeye
3-06-2021 saa 14:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2429 | Ibitekerezo

Umuhanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi, yagizwe umwe mu bamamaza uruganda rwenda inzoga zikomeye [za Liquor] ruzwi nka Ingufu GIN Ltd.

Senderi International Hit wagiye agaragara mu dushya twinshi, yasinye amasezerano yo kuba Brand ambassador w’uru ruganda kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2021.

Uyu muhanzi uzerekwa itangazamkuru mu cyumweru gitaha, yahise atangaza iby’aka kazi yabonye aho yagiye ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambagaze acigatiye amacupa y’inzoga zengwa na ruriya ruganda rwa Ingufu Gin Ltd.

Yatangaje ko yishimiye gukorana n’uru ruganda mu kurwamamariza inzoga zarwo aho azakoresha igikundiro afite abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitaramo azakora mu Turere tunyuranye.

Yagize ati “Abakunzi banjye nzabasanga hose mu Mirenge, Uturagi n’Imidugudu mbereka ibinyobwa bikorwa n’uru ruganda.”

Avuga kandi ko azakora aka kazi akerekejeho umutima we wose “kugira ngo ibinyobwa uruganda ruko bijye bimenyekana hose mu gihugu kandi vuba.”

Avuga kandi ko mu buryo azifashisha harimo gutegura amarushanwa ku bafana be ubundi abahe ibihembo kugira ngo inzoga za ruriya ruganda zirusheho gucengera mu bantu bazimenye barusheho no kuzinywa.

Gusa yirinze kuvuga ku ngano y’amafaranga yahawe muri aya masezerano y’imyaka ibiri, akizeza abantu ko bazayamenya mu kiganiro n’Abanyamakuru kuzaba mu cyumweru gitaha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA