AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwangabo ni intyoza mu gukirigita inanga yasigiwe na Daniel Ngarukiye wigiriye mu mahanga

Rwangabo ni intyoza mu gukirigita inanga yasigiwe na Daniel Ngarukiye wigiriye mu mahanga
7-10-2020 saa 13:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 794 | Ibitekerezo

RWANGABO Vincent, atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera ibijyanye n’umuziki we wa gakondo. Uyu muhanzi w’ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga ndetse no kuririmba afite urwibutso rudasibangana rw’umuhanzi Daniel Ngarukiye wamusigiye inanga mbere yo kujya kwibera mu mahanga.

Rwangabo Vincent, ibi yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, aho yavuze ko yakuriye mu buhanzi cyane ko yakoze amarushanwa agatsinda akagera mu itorero Urukerereza ariryo ubu ryabaye Itorero ry’igihugu.

Gusa yaje kumenya ko afite impano yo gucuranga inanga vuba. Rwangabo ati :"Ngarukiye Daniel twarabanaga agakunda gucuranga inanga ye ariko njye icyo gihe sinacurangaga. Ajya kujya mu mahanga rero, yansigiye inanga, ntangira kujya nyicuranga ubwo, kuko nabonaga kenshi acuranga natangiye gukora ku mirya bikizana, ni uko namenye gucuranga inanga".

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE UREBE N’UBUHANGA BWE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA