Ibitangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda bamaze iminsi bakwirakwiraza amakuru y’uko umuhanzi Ragga Dee yariye amafaranga yatanzwe na Leta nk’inkunga yo guha abahanzi bagizweho ingaruka na COVID19.
Uyu mugabo wakanyujijeho muri iki gihugu ndetse akaba yarigeze kwamamara mu Rwanda abikesha indirimbo ye yitwaga ‘Oyagala Cash’, asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda.
Ragga Dee ariko yumvikanye mu itangazamakuru ahakana aya makuru avuga ko amafaranga yayatanze ahubwo hakabamo ikibazo cy’uko yayahaye abo atari agenewe.
Uyu muhanzi avuga kandi ko yari yasabye miliyari 47 z’amashilingi ya Uganda yari agenewe abanditsi b’indirimbo, abaririmbyi, abacuranzi, abatunganya umuziki n’abavanga imiziki n’abandi bahanzi mu byiciro bitandukanye.
Ikinyamakuru Howwe cyatangaje ko n’ubwo Ragga Dee yari yasabye ayo mafaranga ndetse bikemezwa na Perezida Museveni ko bazayahabwa ngo ntayo yigeze ahabwa kuko Minisiteri y’Imari yavuze ko iyo ngengo y’imari nta yateguwe.
Minisiteri y’Imari ya Uganda yatanze angana na miliyari1.2 z’amashilingi ya Uganda yabanje kunyuzwa mu kigo gishinzwe umuco muri icyo gihugu mbere yo gusaranganywa abahanzi.
Ragga Dee avuga ko ayo mafaranga nan’ubu ataramugeraho kuko icyo kigo gishinzwe umuco muri Uganda kitarayamuha nk’uko bamwe bakomeje kubivuga.