AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nzaramba Olivier wahoze ari ‘Manager’ wa The Ben yabyaye impanga z’abana batatu

Nzaramba Olivier wahoze ari ‘Manager’ wa The Ben yabyaye impanga z’abana batatu
28-12-2020 saa 11:44' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2677 | Ibitekerezo

Umuramyi Nzaramba Olivier wahoze ari umujyanama w’abarimo The Ben ari mu byishimo we n’umugore aho bibarutse impanga z’abana batatu nyuma yo kubura urubyaro imyaka 12.

Nzaramba w’imyaka 45 yavuze ko yari amaze imyaka 12 ashakanye n’umugore we ariko bakaba bari barabuze urubyaro kugeza ubwo mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, Imana ibaha abana batatu b’impanga.

Uyu muhanzi avuga ko abo bana barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram yavuze ko “Mbere y’uko uyu mwaka wabaye mubi kuri twese urangira ndashaka gushimira Imana iri hejuru y’ibigeragezo.”

Yakomeje agira ati “Njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka 12 nta mwanya dufite ariko twakomeje gutegereza twihanganye kuko tuzi ko ari Imana y’urukundo kandi yo kwizerwa. Tariki 10 Ugushyingo 2020 yaratwibutse iduha abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa.”

Nzaramba n’umugore we bibarutse abana batatu b’impanga

Nzaramba kuva mu 2009 atuye mu Bwongereza kubera ko ariho umufasha we yari atuye basezerana kubana akaramata.

Uyu mugabo yamamaye mu myidagaduro y’indirimbo zisanzwe, aho yari afite nakabari ka mbere mu 2002 aho bitaga mu Gicopain.

Uyu kandi wahoze witwa Olivier Nigga niwe waje gutangiza akabyiniro kitwaga Black & White kategurirwagamo ibitaramo.

Avuga ko kubera kuba mu ruganda rw’imyidagaduro yagiye aba inshuti cyane z’abari barurimo mu gihe cye, ndetse hari n’abo yagiye areberera inyungu mu muziki (Music Management) barimo The Ben na Kitoko.

Nzaramba aherutse kubwira itangazamakuru ko mu 2010 aribwo yinjiye mu gakiza ndetse atangira kureba uko yakwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari nabyo akora muri iki gihe.

Reba hano indirimbo ya ’Nzaramba’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA