AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ntoyimana Ananias waririmbye muri Korali Bethania yinjiranye mu muziki impano ya Noheli

Ntoyimana Ananias waririmbye muri Korali Bethania yinjiranye mu muziki impano ya Noheli
25-12-2020 saa 12:55' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 942 | Ibitekerezo

Ntoyimana Ananias w’imyaka 57 wamenyekanye cyane muri Korali Bethania yo muri ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yatangiye gukora umuziki ku giti cye, aho afite gahunda yo gukora indirimbo zo mu gitabo mu buryo bw’umwimerere, ku ikubitiro yatangiranye ifasha abantu kwizihiza Noheli.

Indirimbo “Kera hari abungeri” ya 238 mu gitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana, ni yo Ntoyimana yahereyeho, ikaba yahise isohokana n’amashusho.

Benshi bumvise ijwi rye bagaragaje ko bishimiye iyi ndirimbo ndetse bamusaba ko yakomeza akabagezaho n’izindi.

Ntoyimana Ananias wamaze imyaka igera kuri 24 aririmba muri Korali Bethania yabaye iya mbere yashinzwe muri ADEPR ndetse yakunzwe n’abatari bake, mu ndirimbo yaririmbye yerekanye ko agishoboye guhanika ijwi agahimbaza Imana n’ubwo imyaka igenda yicuma.

Uretse kuba yarabaye imyaka myinshi muri Bethania ari naho yamenyekaniye cyane, Ntoyimana avuga ko atari bwo yari agitangira kuririmba, ahubwo ko yabitangiye kera cyane akiri umwana muto.

Ntoyimana yatangiye kuririmba mu rusengero kuva kera akiri umwana mu ishuri ryo ku Cyumweru, gusa yinjiye muri korali neza ubwo yari agize imyaka 15 y’amavuko aririmbira muri Kibogora.

Yavuze ko ubwo yari avuye i Kibogora yahise yerekeza i Gihundwe ari nabwo yahise yinjira muri Korali Bethania kuva mu 1984, aha ngo niho yatangiye gukunda kuririmba cyane abikundishijwe n’abamisiyoneri.

Reba hano indirimbo Kera hari abungeri

Yakomeje avuga ko yihatiye kumenya indirimbo cyane izo mu gitabo cy’indirimbo zo Gushimisha Imana n’iz’Agakiza, kugeza ubwo higeze gutangwa ikizamini akaba uwa mbere muri Gihundwe yose, mu kumenya indirimbo nyinshi no kuziririmba neza.

Kuri ubu Ntoyimana yatangiye gahunda yo kuririmba izi ndirimbo kugira ngo abantu bose n’abakirisitu by’umwihariko bazimenye, cyane cyane izitaragiye zimenyekana.

Yavuze ko kandi afite n’intego y’uko zamenyekana zikajya zikunda gukoreshwa mu nsengero kenshi.

Ntoyimana afite gahunda y’uko abazamwegera bashaka kumenya izi ndirimbo yazibigisha ndetse agakomeza no kuzicisha ku zindi mbuga aho abantu bumvira umuziki bakajya bazisangaho bakazumva.

Reba hano indirimbo Kera hari abungeri


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA