Mbabazi Shadia ukomeje kwamamara nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga nta munsi we w’ubusa kuri izi mbuga. Noneho ubu ari kunenga abasore b’Abanyarwanda ko batazi gutereta.
Shaddyboo ukomeje kukanyuzaho ku mbuga nkoranyambaga, ubu yimukiye kuri Twitter aho akunze gushyira ibitekerezo umusubirizo rimwe agashyiramo ibyo gutebya, ubundi akavuga ibyakubaka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, yanditse kuri uru rubuga Nkoranyambaga rwa Twitter, abaza abasore b’Abanyarwanda niba “murwaye intinnyi ?”
Agakomeza agira ati “Ukabona muri DM (Direct Message/ubutumwa) ngo Hi beautiful. Muzi gutereta ? Eee ko hari YouTube mwashatse video zibigisha.”
Bamwe mu bamukurikira kuri uru rubuga, na bo bamusubije bamubaza akabari ku mutima.
Nk’uwitwa Sylvestre Ntirushwa yagize ati “Abasore bose b’Abanyarwanda barabikwandikiye se ?”
Uwayezu Pacifique na we yagize ati “Abazi gutereta ntabwo babyigira kuri YouTube, ahubwo bigendana n’amarangamutima umuntu yavukanye.”
Shaddyboo asanzwe ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Sareh na we uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda aho asanzwe atunganya amashusho.
Undi muntu witwa Ntuzabimbaze kuri Twitter, yasubije buriya butumwa bwa Shaddyboo, agira ati “Komeza ubabwire rata. Gusa unabibutse neza ko nyuma y’ayo masomo hanabaho n’ayigisha kubaka ingo zigakomera.”
Naho uwitwa Umujangweri we yasubije agira ati “Dusangize ku burambe dore ubwiza bwawe butuma umenyana na benshi niki abo hanze y’u Rwanda baturusha ? Mperutse kubona uvuga ko dukwiye kuzamurana tudakwiye gucana intege.”
UKWEZI.RW