AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Meddy yahishuye ko umwaka utaha we na Mimi bazibaruka

Meddy yahishuye ko umwaka utaha we na Mimi bazibaruka
30-12-2021 saa 15:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3406 | Ibitekerezo

Nyuma y’amezi arindwi bakoze ubukwe, Meddy yatunguranye kuri Instagram ahishura igihe we n’umugore we Mimi Mehfira bazibarukira imfura yabo.

Uyu muryango usigaye ugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nubwo ibyabo kenshi bikunze kugirwa ibanga ubu amakuru ahari ni uko aba bombi bateganya kwibaruka imfura umwaka utaha wa 2022.

Ibi bije nyuma yaho Producer Lick Lick usanzwe akorera indirimbo abahanzi b’abanyarwanda bakorera mu mahanga barimo Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram abaza uyu muhanzi ikibazo benshi ubu bafitiye amatsiko ncyane .

Mu butumwa Lick Lick yashyize kuri Twitter yanditse abaza Meddy igihe azibaruka imfura dore ko amaze igihe akoze ubukwe.

Lick Lick yayabanje kwerekana Amafoto yahuje yaba bombi arangije arenzaho Ati”Meddy na Mimi ni ryari muzabyara abana ?”

Meddy bitunguranye yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo muri comment nubwo akenshi ibijyanye mu buzima bwe bwite akunze kubigira ibanga kuri iyi nshuro yanditse asubiza lick Lick ambwira ko umwaka utaha ari bwo bateganya umwana.

Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi bashyiraho ari amafoto y’ubukwe uretse Meddy ushyiraho n’andi mafoto asanzwe asa nkaho ari mushya gusa ntagaragaze umugore we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA