AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iyakaremye yavuze intandaro y’indirimbo irimo Amb Habineza Joe, Bakame , Haruna Niyonzima na Clapton Kibonge

Iyakaremye yavuze intandaro y’indirimbo irimo Amb Habineza Joe, Bakame , Haruna Niyonzima na Clapton Kibonge
29-12-2020 saa 15:27' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2827 | Ibitekerezo

Iyakaremye Fred yavuze ko ajya gutekereza guhuriza mu ndirimbo abafite amazina akomeye mu mikino n’imyidagaduro barimo Amb Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yari agamije kwamamaza ubukerarugendo bushingiye ku muco mu buryo budasanzwe bukoreshwa.

Iyi ndirimbo yiswe ‘One Song One Nation’ iherutse kujya ahagaragara irimo ibyamamare bitandukanye bagamije gufasha abantu mu bukererugendo bushingiye ku muco.

Iyi ndirimbo irimo Ambasaderi Habineza Joseph benshi bita Joe, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Eric Ndayishimiye Bakame, Umunyamakuru w’imikino Jean Luc Imfurayacu, Umunyamakuru w’imyidagaduro Cyuzuzo Jeanne d’Arc.

Harimo kandi Umuhanzi Peace Jolis, umunyarwenya Clapton Kibonke, Nijimbere Gilbert ukina mu ikipe ya Patriots Basket Ball Club n’itsinda ry’abaturage basanzwe bitwa ‘Indatwa na Barerwa’.

Muri iyi ndirimbo kandi hagaragamo abaturage benshi b’ahitwa Kagina mu Majyepfo.

Reba hano indirimbo ‘One Song One Nation’

Mu kiganiro na UKWEZI, Iyakaremye Fred wazanye iki gitekerezo yavuze ko yayitekereje nyuma yo kubona ko ubukerarugendo bw’u Rwanda ahanini bwubakiye ku nama n’ibindi bikorwa bigaragara ariko ubuhanzi ugasanga abantu batabuha agaciro.

Yakomeje agira ati “Ni indirimbo iri mu gisata cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco, hari urugero rw’amaserukiramuco aba mu bihugu bitandukanye, buriya ni ubukerarugendo bushingiye ku muco, nicyo kintu nanjye nashatse kuzana.”

One Song One Nation, ni indirimbo ishobora kwifashishwa mu birori bitandukanye byo kwakira ba mukerarugendo batandukanye mu rwego rwo kubereka uko abanyarwanda b’ingeri zose bizihirwa.

Iyakaremye avuga kandi ko “Twagerageje kubinyuza mu muziki, kuko niwo ugera kure hashohoka nta mupaka. Ubukerarugendo, ubundi twebwe ducuruza amatsiko, ariko twe tuje gucuruza ibyishimo, icyo nabwira abanyarwanda ni ukwikuramo umuco wo kumva ko ibikorwa by’ubukerarugendo ari iby’abantu bifite.”

Iyi ndirimbo irimo abantu babarirwa hagati ya 100 na 80, Iyakaremye ashimira abantu bamufashije ngo ibashe gukorwa anakangurira abantu

Reba hano indirimbo ‘One Song One Nation’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA