Umuhanzi Davis D umaze iminsi ashyira hanze indirimbo zigasamirwa hejuru na benshi kubera uburyo zanditse ndetse n’amashusho yazo, yashyize hanze iyo yise Eva atangira agira ati “Itunda ko ryabujijwe kandi ari ryo riryoha.”
Uyu muhanzi wari uherutse gushyira hanze indirimbo nka Itara, Pose, Bon, Ifarasi zose zakunzwe cyane kubera amashusho yazo agaragaramo abakobwa b’ibizungerezi ndetse n’amagambo azigize adakunze kuvugwaho rumwe, ubu yasohoye iyi Eva ifite amashusho meza.
Ni amashusho yakorewe hanze y’u Rwanda, akaba anogeye ijisho akagira agashya k’abakobwa batagira uko basa yaba isura ndetse n’ikimero.
Bivugwa ko aba bakobwa barimo umwe wo muri Colombia n’undi wo muri Espagne aho bagaragara bakaraga ikimero bambaye imyambaro y’imbere gusa.
Atangira agira ati “Itunda ko ryabujijwe kandi ari na ryo riryoha bashaka kukwiharira nubwo mfite na wifi…ndumva meze nka malayika mu gitanda ni maraya…”
Indirimbo za Davis D zikunze kuvugwaho kuba zirimo amagambo y’ibishegu ariko mu buryo buzimije aho we yagiye ahakana ibi ashinjwa.
UKWEZI.RW