Umunyarwandakazi Isimbi Noeline wiyemerera ko akoresha igitsina cye kugira ngo abashe kubona imibereho, yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda aho yahereye ku y’imbere nk’amakariso ndetse n’amasutiye.
Uyu munyarwandakazi wagiye atangaza ko ntacyamubuza gukoresha igitsina cye ngo abashe kwinjiza amafaranga ngo kuko n’Abanyamabanga bakoresha intoki zabo kuri mudasobwa bakora akazi kababeshejeho, ubu agiye gushinga ubucuruzi buzunganira uriya murimo we.
Ni ubucuruzi azakora yifashishije ikoranabuhanga aho azashinga urubuga azajya acururizaho iyo myenda.
Ngo igishoro yagikuye mu kazi akora ko kubyinira abantu mu tubyiniro tw’i Lagos muri Nigeria ndetse ngo n’ayo yakuye mu kazi ke.
Ubu yatangiye kwamamaza iyi myambaro ahereye ku y’imbere aho ku mbuga nkoranyambaga za ruriya rubuga azacururizaho hari amafoto y’uyu mukobwa ari kwamamaza imwe mu myenda ar gucuruza.
Avuga ko ahereye ku myenda y’imbere y’abagore kuko azi ko ari imyambaro ikwiye kwitonderwa, bityo ko ashaka gufasha ab’igitsinagore kutazagorwa no kuyibona
Yagize ati “Hari igihe ushobora kugura imyenda ugasanga iguteye ikibazo cy’ubuzima, njye rero ni yo mpamvu nahisemo kwinjira muri ubwo bucuruzi.”
Atangaza ko uko iminsi izagenda ishira azagenda yongeramo n’imyenda isanzwe ku buryo ubucuruzi bwe buzaguka agafasha abari n’abategarugori kurimba.