AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hagiye kuba irushanwa ry’umusore uhiga abandi mu bwiza [Mister Rwanda]…Dore ibyo azahembwa

Hagiye kuba irushanwa ry’umusore uhiga abandi mu bwiza [Mister Rwanda]…Dore ibyo azahembwa
2-11-2021 saa 17:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3109 | Ibitekerezo

Mu Rwanda hari hamenyerewe Miss Rwanda ubu noneho hagiye no kubaho Mister Rwanda, irushanwa ryateguwe na Kompanyi ya Imanzi Ltd ry’Umusore uhiga abandi mu bwiza [Rudasumbwa]. Uzegukana ikamba akazahembwa ibirimo inzu yo kubamo.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryenda gusa n’irisanzwe riba rya Miss Rwanda ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bwo ku mubiri, mu muco no mu bwenge.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryateguwe na Kompanyi ya Imanzi Ltd, itangaza ko imyiteguro y’iri rushanwa igeze kure.

Kugeza ubu hateganyijwe ko uzegukana ikamba rya Mister Rwanda, azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica ndetse n’inzu yo kubamo aho bizatangwa n’umuterankunga Tom Transformers.

Byiringiro Moses avuga ko uko Abanyarwanda bamaze kumenyera Miss Rwanda, ubu noneho “mu buryo bw’uburinganire n’ubwuzuzanye Mister Rwanda nayo yaje.”

Byiringiro Moses n’itsinda bari gufatanya gutegura iki gikorwa, bari kureba itariki nyayo yo kwiyandikisha ku basore babyifuza no gushyiraho itariki ya Final.

Gusa avuga ko mu ntangiro z’Ukuboza 2021 byose bizaba byamaze kujya hanze n’uko ibintu bizakurikirana.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA