AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Diamond yahishuye ko nta rukweto ajya yambara kabiri ngo urwo akuyemo arajugunya

Diamond yahishuye ko nta rukweto ajya yambara kabiri ngo urwo akuyemo arajugunya
14-10-2021 saa 15:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2951 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’icyamamare muri Africa, Diamond Platnumz yishongoye ku baherutse kumunenga ko ahora mu rukweto rumwe, ahishura ko nta muguru w’inkweto ajya yambara inshuro ebyiri ahubwo ko ngo uwo yamabaye rimwe awukuramo awujugunya.

Abitangaje nyuma y’iminsi micye hari abantu bamuserereje ko ubuzima ashobora kuba yerekana ku mbuga nkoranyambaga bushobora kuba buhabanye n’ubwo abayemo by’ukuri.

Uyu kizigenza muri murika mu karere, mu minsi micye ishize yashyize ahanze amashusho, agaragaza inkweto nyinshi, avuga ko abavuga ko ahora asubira mu nkweto imwe atari byo.

Ati “hari abantu bavuga ko mpora nsubira mu nkweto zimwe. Ntabwo ari byo. Mfite inkweto nyinshi, nambara inkweto rimwe ngahita nzijugunya, umuntu waba uzishaka, akazambara.”

Mu minsi ishize uwari umujyana we, Ostaz Juma Na Musoma, yashinje uyu muhanzi kubeshya abantu ubuzima abamo, ko ubukire avuga afite atari bwo, amafaranga yishyurwa kugira ngo aririmbe atari yo n’ibindi, ngo ababazwa n’uko abivuga abanntu bakabyemera.

Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania ni umwe mu bakunze kugaragaza ko abaho ubuzima bwo ku rwego ruhambaye haba ari mu myambarire, mu modoka agendamo ndetse n’ibindi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA