AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Clarisse Karasira n’umugabo we mu mushinga uzafasha urubyiruko rukennye 10.000

Clarisse Karasira n’umugabo we mu mushinga uzafasha urubyiruko rukennye 10.000
30-06-2021 saa 10:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1923 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bashinze ikigega gifite intego yo kuzafasha urubyiruko ibihumbi 10 rwo mu miryango ikennye ariko b’abahanga babuze uburyo bwo kwiga, bakabafasha gukurikirana amasomo.

Clarisse Karasira wifashishije ifoto ya Ifashabayo Sylvain Dejoie ubwo yasozaga amashuri, yavuze ko batangije ikigega Dejoie Africa Education Fund (DAEF) kigamije kurandura ubukene.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clarisse Karasira yagize ati “Twizeye ko mu buzima bwacu nibura tuzafasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye rufite impano kubona uko biga.”

Uyu muhanzikazi uherutse kurushinga n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie witiriwe uriya muryango wabo Dejoie Africa Education Fund (DAEF), avuga ko bizeye ko iriya ntego yabo bazayigeraho.

Ati “Imbere y’Imana ntakidashoboka.”

Clarisse Karasira mu bihe byatambutse yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye aho anafite umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa nk’ibi aho akunze gufasha abana bafite ubumuga by’umwihariko bw’uruhu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA