AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Charly na Nina basohoye indirimbo nshya bise ’Lavender’

Charly na Nina basohoye indirimbo nshya bise ’Lavender’
21-02-2022 saa 11:06' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1798 | Ibitekerezo

Nyuma y’imyaka irenga ibiri, Charly na Nina bongeye gusohora indirimbo nshya bise ‘Lavender’, nk’umwe mu mishinga bari bamaze iminsi bakoraho bucece.

Iyi ndirimbo ya Charly na Nina yasohotse mu gihe bari bamaze iminsi bongeye kugaragara mu ruhame bari kumwe ndese bari banaherutse kwitabira iserukiramuco rya Amani Festival ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

‘Lavender’ baririmbye, ni indabo zihumura cyane zikundwa n’abatari bake. Baba bagereranya umuhumuro wazo n’urukundo bakunda umusore.

Ubwo bari mu iserukiramuco rya Amani Festival, Charly na Nina babwiye abanyamakuru ko nta gutandukana kwigeze kuba hagati yabo ahubwo icyabaye ari ikiruhuko bari bafashe, banabizeza ibikorwa bitandukanye.

Nina yagize ati “Ntabwo twigeze dutandukana, wenda byabaye ikiruhuko nubwo hakunze kuvugwa byinshi. Twe rero ubu turi kureba imbere mutubaze ibikorwa kuko birahari kandi byinshi.”

Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element mu gihe amashusho yayo yo yatunganyirijwe muri Swangz Avenue.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA