AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Aline Uwineza, umukobwa ukiri muto ufite ubuhanga mu kuririmba yicurangira gitari

Aline Uwineza, umukobwa ukiri muto ufite ubuhanga mu kuririmba yicurangira gitari
29-09-2020 saa 12:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 690 | Ibitekerezo

Aline Uwineza, ni mukobwa ukiri muto uvuka mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Kayonza. Uyu mukobwa afite ijwi rihebuje, akaba azi kuririmba anicurangira gitari, ndetse akaba afite inzozi zo kuzageza kure muzika ye akabyaza umusaruro impano n’ubuhanga afite.

Mu kiganiro yagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, yavuze ko amaze igihe kigera ku mwaka yiga guitar, kugeza ubu akaba abasha kwicurangira zimwe mu ndirimbo asanzwe asubiramo.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko yishimira aho ageze, kuko akora umuziki nk’akazi cyane ko asanzwe aririmba mu birori bitandukanye.

Aline kandi yavuze ko n’ubwo asubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye cyane cyane abo ha mbere, afite intego yo kuzakomeza umuziki kuburyo azagera ku rwego rwo gukora indirimbo ze bwite.

REBA UBUHANGA BWA ALINE MURI VIDEO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA