Adelithe, ni umuhanzi ukomoka mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Kayonza. Uyu muhanzi uhogoza akarangaza benshi, afite intego yo kubyaza inyungu ubuhanga afite mu gucuranga ndetse no kuririmba.
Aganira na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, yavuze ko asanzwe asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi cyane abo hambere, akaba asanzwe abikora nk’akazi kuko asanzwe aririmba mu birori bitandukanye.
Azwiho gushimisha imbaga mu bitaramo n’ibirori bitandukanye, n’ubwo muri ibi bihe icyorezo cya Covid-19 cyatumye hari bamwe mu banyurwa n’uko aririmba anicurangira, batakimubona nk’uko byahoze.
Uretse gusubiramo indirimbo z’abandi, Adelithe afite indirimbo ze bwite nka Bari bari he na Ntabwo uhinduka,akaba ateganya kuzikorera n’amashusho.
REBA UBUHANGA BWA ADELITHE HANO :