AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Mico The Best yambite impeta umukobwa w’ikizungerezi wagaragaye muri Film

AMAFOTO : Mico The Best yambite impeta umukobwa w’ikizungerezi wagaragaye muri Film
5-07-2021 saa 09:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3598 | Ibitekerezo

Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bagiye kurushinga, akaba ari umukobwa wagaragaye muri film za Bad Rama.

Ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021 aho byakozwe mu buryo bw’ibanga ridasanzwe.

Nta bantu benshi bari muri uyu muhango kuko n’inshuti za hafiz a Mico The Best zitaje dore ko ibirori byose bibujijwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bivugwa ko Mico The Best n’uyu mukunzi we Clarisse bamaze igihe kitari kinini bakundana gusa ngo umukobwa yari aherutse kujya kumwerekana iwabo baranamushima.

Clarisse utarakunze kugaragara mu myidagaduro, azwi muri film zigeze gusohorwa n’umunyemari Bad Rama gusa na bwo ntiyagaragayemo cyane.

Na none kandi uyu mukobwa ngo yigeze kujya mu ruganda rwo kumurika imideri ariko na bwo ntiyabimazemo igihe kinini cyangwa ngo abyamamariremo.

Anagaragara mu mashusho y’indirimbo Ikanisa yahurije hamwe abahanzi bahoze bacungwa na The Mane ya Bad Rama.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA