AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Diamond yabonanye na Wiz Khalifa basangira agatabi

AMAFOTO : Diamond yabonanye na Wiz Khalifa basangira agatabi
6-07-2021 saa 11:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1852 | Ibitekerezo

Kizigenza muri muzika mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabonanye n’umuraperi kabuhariwe Wiz Khalifa, aba bombi bakaba bagaragaye basangira agatabi.

Diamond ari muri USA aho yitabiriye ibirorri byo gutanga ibihembo bya BET Award, nyuma yo kubura igihembo yahuye na bamwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu, Wiz Khalifa.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira bagera kuri miliyoni 12.6 amafoto ari kugirana ibihe byiza n’umuraperi ukunzwe cyane muri Amerika Wiz Khalifa, aba bombi agaragaye batumagura amatabi ndetse bari no gusangira icyo kunywa.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi mu minsi ishize nabwo yagiranye ibiganiro n’abandi bahanzi bakomeye muri icyo gihugu barimo "Busta Rhymes na Swiz Beats."

Umuhanzi Busta Rhymes nyuma yo guhura na Diamond yamushimiye ibikorwa bye byiza akomeje kugaragaza ahita amwita Michael Jackson.

Diamond Platnumz mu minsi ishize nibwo yasinye amasezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi bakomeye muri Amerika ya Warner Music Group aho yahise atangira gukora kuri alubumu ye azashyira hanze mu minsi yavuba bikaba bivugwa ko n’umuhanzi Wiz Khalifa yaba afiteho indirimbo bakoranye muri iyi minsi ari muri Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA