AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’Urubyiruko na ICT asaba kujyanwa Iwawa

Ibaruwa Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’Urubyiruko na ICT asaba kujyanwa Iwawa
30-05-2016 saa 07:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 54746 | Ibitekerezo 17

Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, mbandikiye mbashimira gahunda zitandukanye Minisiteri muyobora igeza ku rubyiruko, ariko rwose ndabinginga ngo muzanjyane Iwawa, kuko nabonye ari bwo buryo bwiza nanjye Joriji nk’urubyiruko natezwa imbere n’ingengo y’imari Leta iba yarageneye urubyiruko.

Mu by’ukuri Bwana Minisitiri, Joriji Baneti nabashije kugobokwa na gahunda ya Leta y’uburezi kuri bose mbasha kujijuka, n’ubwo ntarabona akazi ariko mfite imishinga nifuza gukora n’ubwo mbona ingengo y’imari Leta yageneye urubyiruko idashobora kungeraho, kereka mumfashije mukanjyana Iwawa.

Bwana Minisitiri, mu minsi ishize namenye ko ubwo mu Nteko Ishinga Amategeko hatangazwaga imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2016-2017, mwagaragaje ko mu mafaranga y’u Rwanda agera kuri 488.816.570 Minisiteri muyobora izakenera, mu gice kigenewe imishinga iteza imbere urubyiruko, agera kuri 71% azatangwa ku bajyanwa kugororerwa mu kigo ngororamuco giherereye Iwawa.

Iri janisha ni rinini cyane, kuko niba ako kayabo kose kagenda ku rubyiruko rutageze ku basore n’inkumi 4000, nta kabuza bitaweho kurusha urundi rubyiruko ruri hanze aha nyamara hari n’abababaye kurusha abajyanwa Iwawa, bityo nanjye nkaba nisabira ko mwazanjyanayo.

Urubyiruko rw’abanyarwanda bajyanwa Iwawa, rwose rukwiye kwitabwaho kugirango ejo hazaza h’u Rwanda hakomeze gutanga icyizere, ariko nanone niba mwanze ko nanjye najyanwa Iwawa, ndabasaba noneho ngo mugerageze mwe guha agaciro uru rubyiruko gusa ngo hirengagizwe abandi bakwiye gushyigikirwa hanze aha.

Umubare w’abakirwa n’ikigo ngororamuco Iwawa, ni muto cyane ugereranyije n’urubyiruko rw’abashomeri, abakora ubucuruzi bw’akajagari mu mihanda n’abandi babura ubashyigikira nyamara bafite ubwenge n’imbagara byabateza imbere bikanateza imbere igihugu baramutse nabo bashyigikiwe. Ubwo se 71% by’ingengo y’imari igenewe urubyiruko nijyanwa Iwawa, murumva abandi batazaba babigendeyemo ?

Nyakubahwa Minisitiri, uyu munsi nibanze ku rubyiruko ariko ubutaha ikinyamakuru Ukwezi.com nicyongera kwemera gutambutsa ubutumwa bwanjye, nzababaza neza n’ibijyanye n’ikoranabuhanga. Hagati aho ariko ntegereje igisubizo cyanyu, nshobora kuzababaza ibindi naramaze kugezwa Iwawa nk’uko nabibisabiye. Murakoze !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 17
Mazimpaka j louis Kuya 26-04-2022

Ibyo uvuga birimo ubwenge2

Mazimpaka j louis Kuya 26-04-2022

Ibyo uvuga birimo ubwenge2

ndayizeye j cloude Kuya 13-09-2020

JORIJI NIKIBWAKOKO

karyija erneste Kuya 11-09-2020

abonye ibyo yifuza

rukundo emm Kuya 17-04-2020

hhhhhh uri joriji koko

MAN Kuya 20-06-2018

Rata habwirwa benshi hakumva beneyo. Joriji igitekerezo wagitanze ahubwo mwe musoma iyi nkuru niba hari uburyo muvuga rikijyana mwabimenyesha iyi ministeri itita kurubyiruko ikumva ko amaboko yayo yose yayahereza ahantu hamwe.

Hategekimana pamphile Kuya 23-04-2018

Joriji we, warajijutse pe ! Ushobora kuba wariganye nange mu ryigenga.
Ibikubabaza n’ibyo wibaza ubisangiye na benshi.Nibagusubiza uzambwire.Abarimu n’uburezi ntibyorohewe !

Hategekimana pamphile Kuya 23-04-2018

Joriji we, warajijutse pe ! Ushobora kuba wariganye nange mu ryigenga.
Ibikubabaza n’ibyo wibaza ubisangiye na benshi.Nibagusubiza uzambwire.Abarimu n’uburezi ntibyorohewe !

Mugisha Sedric Kuya 9-09-2017

Mpumureke agende buriya hari impamvu wasang nawe arindererezi .

peter Kuya 23-08-2017

nyamara uwo kumva yumvise

Hahirwabizera Innocent Kuya 25-02-2017

ahhhh ndikumva rwose uwo musore ashaka kujya iwawa mwareka akagenda kbx

Hahirwabizera Innocent Kuya 25-02-2017

ahhhh ndikumva rwose uwo musore ashaka kujya iwawa mwareka akagenda kbx

jane Kuya 14-01-2017

uri joriji koko

Atete SineHornella Kuya 6-01-2017

Nibayumva ashaka kujya iwawa kandi yatanze ni mpamvu ashaka kujya yo ndu mva mwamureka kuko ari icyifuzo ke.Murakoze

Atete SineHornella Kuya 6-01-2017

Nibayumva ashaka kujya iwawa kandi yatanze ni mpamvu ashaka kujya yo ndu mva mwamureka kuko ari icyifuzo ke.Murakoze

nkusi Kuya 7-12-2016

Hahahahahaha !!!!!! IWAWA ntuhazi sha !!! niyo mpamvu wivugisha gutyo !!!!shaka ibindi wisabira Kdi birahari byinshi byakugirira akamaro. Joliji wee !!!!

uwaenez Adelphne Kuya 29-10-2016

nibyo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA