AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibintu 10 biranga umugore utishimiye na gato umugabo bashakanye

Ibintu 10 biranga umugore utishimiye na gato umugabo bashakanye
2-05-2016 saa 23:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 29142 | Ibitekerezo 20

N’ubwo muri rusange abantu bashakana ku neza no ku bwumvikane, hari igihe umwe mu bashakanye ashobora kubana n’undi kubera izindi mpamvu zitari urukundo, cyangwa se nyuma yo kubana urukundo rukayoyoka kuburyo aba yumva atagikeneye kubakana na mugenzi we. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu 10 bigaragaza umugore utishimiye urushako ndetse utanyuzwe na mba ngo gukomeza kubakana n’umugabo we.

1. Umugore utishimiye urushako, ntajya ahangayikishwa n’ikibazo icyo aricyo cyose kiri mu rugo, usanga yabihariye umugabo gusa. Muri rusange, abagore nibo ba mutima w’urugo kandi nibo bashishikazwa cyane n’ibibazo biri mu rugo, kuko akenshi ari nabo babimenya cyane. Umugore ugaragaza ko ibibazo biri mu rugo ntacyo bimubwiye, ntaba yishimiye urushako rwe

2. Umugore utishimiye urushako kandi udashaka kubakana neza n’uwo bashakanye, akunda kumva yakwikubira, agaharanira inyugu ze gusa, nta kwita ku byagirira akamaro umugabo we.

3. Iyo umugore utishimiye urushako amaze guhararukwa umugabo we, atangira kumwereka ko ntacyo avuze imbere ye, agahora ashyira hasi ibitekerezo bye, ndetse akamwereka ko atujuje ibyo abandi bagabo bafite.

4.Umugore utishimiye urushako ntatinya guhemukira uwo bashakanye, haba mu kumuca inyuma, kumuharabika, kumutesha agaciro mu bandi bagabo ndetse no kumuhemukira mu bundi buryo bwose.

5. Iyo bikabije bikagera ku rwego ruhambaye, uwo mugore ahinduka uwo bita "igishegabo"’ ; umwe uba yarigize umugabo mu rugo kuburyo nta jambo umugabo agira. Bene uyu mugore ahora ahanganye n’umugabo, ntiyemera gukosorwa, aba ari mudakurwa ku ijambo

6. Umugore utishimiye urushako, anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha rye cyangwa kugendera mu kigare cy’abandi bagore bagenzi be, hari n’ubwo awuhisha ahandi cyangwa akawujyana iwabo, ntakangwe no gukoresha amafaranga arenze ubushobozi bw’urugo rwabo.

7. Umugore utishimiye urushako, ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura Se kandi ntibagire n’undi muntu bubaha. Ahorana intonganya, ntamenya kuvuga neza haba mu rugo cyangwa mu baturanyi, bigatuma urugo rutagendwa na buri wese.

8. Umugore utishimiye urushako, ntakinya kubwira abandi bagore ko yiganye abashatse, mbese akagaragaza ko umugabo we nta gaciro afite kuburyo yamuha icyubahiro cy’umutware we

9. Umugore utishimiye urushako kandi ahora yijujuta, yivumbura ku mugabo we kugirango atagira icyo abazwa nk’inshingano ze ashobora kuba atujuje neza kandi akunda guhembera amahane mu rugo.

10. Umugore nk’uyu yemera inama zose ahawe n’abandi atabanje kuzigenzura bitewe n’uko akenshi aba akunda gushyira amabanga y’urugo rwe hanze. Aha umugore aba ashobora no gusenya burundu asenyewe n’inama zitari nziza yagiriwe n’abandi bantu.

Umugore nk’uyu aba ari uwo kwitondera kandi umugabo ufite umugore ateye gutya bimusaba kwihangana bikomeye n’ubwo bitabashwa na buri wese.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
Muhire Kuya 23-08-2021

Yewe, uyu mwanditsi Wasa ngo yanditse ibyanjye n umugore ! Yaranzengereje mpitamo kunywa inzoga ntarazigeze none ubu yahamagaye iwabo ko atagishaka umugabo , baza kumutwara sayine zijoro, agiye atwite ningira amahirwe nzabona uwo mwana , ariko pe nsbagabo bamwe ntworoshye ark biragatsindwa kubana n umugore utishimiye urushako

Mpfukamiyimana Kuya 9-08-2020

Jewenananje Ndumva Umugore Nkuwo Wo Pfuma Umureka Hako Umuzana Aruwokugutera Ibibazo.

vava Kuya 5-03-2018

Mana we jyewe nashyingiwe niteguye kuburyo manumva mubuzima umuryango wange ufite agaciro cyane cyane papa w’abana ,ndagira inama abagore bagenzi bange ngo bajye bubaha abo bashakanye babahe urukundo rwose bafite kuko burya umusore wiyemeza kugukwa akagukura iwanyu ngo mufatanye ubuzima aba yagukunze,nyabuneka mugerageze bagore mugire indangagaciro z’ababyeyi.kdi ntabuzima buryoha nko kubana numuntu mwishimye .ni nka paradizo pe.erega utubazo mubantu ntitubura ariko muricarana mukaducoca ubuzima bugakomeza mwagira umugisha mukuzukuruza.bagore bagenzi bange ndabona ibi bikomeye mureke dusubize agatima impembero nicyo cyarangaga umutegarugori w’irwanda.mureke gushavuza abagabo banyu.kugeza aho bamwe bari kuvuga ko bazabica koko.uuuuh.biteye agahinda kdi burya iyo ushatse umugabo wujuje imyaka y’ubukure uba uzi icyo gukora bitihi se mujye mwigumira iwanyu.Murakoze

permanence Kuya 18-06-2017

ubwo se nkuwo nguwo aba yaraje kwemera no kwiyemeza ibyo
atazashobora ? gusa burya ngo amahitamo aragora.

permanence Kuya 18-06-2017

ubwo se nkuwo nguwo aba yaraje kwemera no kwiyemeza ibyo
atazashobora ? gusa burya ngo amahitamo aragora.

Inama Kuya 16-06-2017

Mukome urusyo mutibagiwe invasive ! Abagabo se bo ni abere ra ? Muzambaze akwicira kurwara nk’inda. Ni umwana wundi koko !

Inama Kuya 16-06-2017

Mukome urusyo mutibagiwe invasive ! Abagabo se bo ni abere ra ? Muzambaze akwicira kurwara nk’inda. Ni umwana wundi koko !

josiane Kuya 16-06-2017

nibyo birababaje.arko mugemutecyereza kure ngewe mfite inshuti yange yagiraga umurava wogukorera urugo rwe azagufata umugabo we yamuciyinyuma .guherubwo arahinduka !! keshi ahari arumwotsi haba hari.......

Misago Kuya 16-06-2017

Mfite nkuyu neza neza yo gahambirwa !wagirango mwarebye uwiwanjye !ntacyo atankoreye na kumwe muri ibi,gusa nzamutema kdi ntazamenya ko arinjye

kamanzi Kuya 16-06-2017

Hari umugore wajujubije umugabo,sms zije phone ye niwe uzisoma,nta muntu w’ igitsinagore umuvugisha yewe nabo bakorana,umugabo arenda kureka akazi kandi n’ umuyobozi ukenerwa na benshi,umugore ni umurokore,basezeranye ar aba gatolika,ngo kuko umugabo atarokowe ni umunyabyaha,iyo yinywereye biba bibi,asigaye yiyahuza inzoga agataha bitinze umugore arara amutuka ngo avuye mu ndaya,yataye umutwe neza ñeza,....abagore ahaaa

jogyo Kuya 26-05-2017

 Basigaye ari bamutima wagasozi ntibakiri bamutima w’urugo

 ukurusha urugo rwiza akurusha umukozi ntibikiri umugore

bukuru Kuya 8-02-2017

wagirango ni uwanjye mwabonye neza neza,njyewe ariko nzamwica,hari aho mutegeye,ntanuzarabukwa ko arinjye wamwishe,nzamupangira imodoka imugonge ihite ibura !yanciye inyuma ndabimenya,hari cadeau ndi kumutegurira !murumva hari ikindi namuhanisha koko

Halehale Kuya 14-12-2016

abagore nkaba babaho ! ariko se niki kiba kibateye kutishimira urushako ? niba ari ingeso mbi ibibatera afazari batana,, niba arumugabo nawe ubimutera aha bose baba bafite ikibazo,, bakeneye gushaka uwabaganiriza bombi,, akabafasha ibibazo bigakemuka,, kuko harabagabo bazengereza abagore ukazasanga umugore yararambiwe yavuye kubintu

john Kuya 13-12-2016

abagore nkaba barihiho benshi ! ariko inama nagira umugabo wese utunze umugore umeze gutya nuko akwiye kurebakure akitondera kuba yafata umwanzuro uwo ariwo wose atabanje gutekereza inyungu zabo yabyaye.naho umugore nkuwo ntaba ateze guhinduka.

Frank Kuya 24-10-2016

Good ! Ariko se ko mbona mwaciye ukuri hirya ko hari na benshi batishimiye urushako rwabo kubera ibyo abagabo babo babakorera ? Kuko ibyo byose mwavuze haruguru mwibuke ko hari n’ababikora kubera ko babuze uko babigenza kubera kunanizwa n’abobashakanye.

-xxxx- Kuya 8-07-2016

abagorenkabo barihope !!!

Sempabuka Denis Kuya 26-06-2016

eeeeeeeh !ko numva nigiriye ubwoba ,yewe nuwashaka ibyabagore yabireka pe kuko mbona umuntu bushobora kuzarangira yarasaze

igihango Kuya 9-06-2016

Umugore uteye uku ntaba atishimiye umugabo ahubwo aba ari "ikigoryi"aba atazi icyatumye ava iwabo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA