AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwe mu banyamakuru b’inararibonye mu Rwanda yahishuye ko agiye kureka itangazamakuru

Umwe mu banyamakuru b’inararibonye mu Rwanda yahishuye ko agiye kureka itangazamakuru
1er-02-2024 saa 08:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3031 | Ibitekerezo

Gakuba Félix Abdul Jabar uzwi nka Romalio, akaba umwe mu banyamakuru babirambyemo mu Rwanda, unafite ubuhanga bwihariye mu itangazamakuru rya siporo, yahishuye ko mu gihe cya vuba azahagarika uyu mwuga.

Ni umwuga amazemo imyaka 19 dore ko yawutangiye muri 2005, gusa yavuze ko atazarenza imyaka 20 muri uyu mwuga.

Mu butumwa yitangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Romalio yagize ati “Imyaka 19 irashize. Ndibuka umukino wa mbere nogeje, wari Champions League hagati ya Darling Club Motema Mapembe na Rayon Sports i Kinshasa. Umukino nawogereje chez Robert.”

Yakoemeje agira ati “Nsigaje umwaka umwe, micro nkayisigira abandi. 20 izaba ihagije da.”

Muri iyi myaka 19 amaze muri uyu mwuga, Gakuba Romalio, yakoreye ibitangazamakuru nka Contact FM, Radio Ijwi rya afurika, City Radio, na Azam TV.

Azwi kandi mu biganiro by’ubusesenguzi mu bya siporo by’umwihariko kuri ruhago yaba iyo mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umwuga w’itangazamakuru wagiye ubura bamwe mu banyamakuru bawuvamo bakajya gukora ibindi, aho bamwe bakunze kuvuga ko biterwa n’imibereho y’uyu mwuga itajyanye n’imbaraga usaba, kuko benshi mu bawukora bakunze gutaka umushahara w’intica-ntikize.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA