AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyishimo mu muryango wa Rutahizamu w’Amavubi

Ibyishimo mu muryango wa Rutahizamu w’Amavubi
30-08-2022 saa 11:55' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 9045 | Ibitekerezo

Umuryango wa Byiringiro Lague uri muri ba rutahizamu bakomeye mu Rwanda ndetse n’umugore we, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

Amakuru yatangajwe, yemeza ko Byiringiro Lague na Uwase Kelia, bamaze amezi umunani barushinze, bibarutse umwana w’umuhungu.

Byiringiro Lague asanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC.

Yaba Lague ndetse n’umugore we Uwase Kelia, mu butumwa bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaje ko bishimiye kuba bombi ubu ari ababyeyi.

Uwase Kelia mu butumwa yashyize kuri Instagram buherekeje ifoto akuriwe, yagize ati “Nubwo umunsi wanjye waba mubi gute, bisaba umugeri umwe kugira ngo ibintu byose bigende neza.”

Bibarutse nyuma y’amezi umunani barushinze dore ko bakoze ubukwe tariki 07 Ukuboza umwaka ushize wa 2022.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA