AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwari rutahizamu w’Amavubi yashyize hanze ukuri ku kuba yinjiye mu bwogoshi

Uwari rutahizamu w’Amavubi yashyize hanze ukuri ku kuba yinjiye mu bwogoshi
7-01-2024 saa 12:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 9036 | Ibitekerezo

Iradukunda Bertrand wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda n’iy’Igihugu Amavubi akaba aherutse gusezera ruhago, yemeje ko ubu yatangiye akazi ko kogosha muri Canada.

Ibyo kuba uyu wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga yinjiye mu bwogoshi, byatangiye gucicika ku mbuga nkoranyambaga muri izi mpera z’icyumwe, nyuma y’uko we ubwe ashyize hanze amafoto ari kogosha abana.

Bamwe batangiye gutekereza ko uyu wahoze ari umukinnyi w’Amavubi akaba aherutse gusezera, yaba yinjiye mu mwuga wo kogosha.

Bertrand bakunze kwita Kanyarwanda, yemeye ko yinjiye mu mwuga w’ubwogoshi muri Canada kuko urimo imari ishyushye muri iki Gihugu.

Yavuze ko mbere yo kwerecyeza muri iki Gihugu, yamenye amakuru ko kogosha byinjiza agatubutse. Ati "Nabyize ngiye kuza. Nari mfite amakuru ko ari akazi keza ino aha."

Uyu musore wamaze guhagarika akazi ko gukina ruhago ubu akaba yabaye kimyozi, yanyuze mu makipe arimo n’akomeye, nka APR FC, Kiyovu Sports na Gasogi United.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA