AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwase Fideline na we akomeje kuyobya abantu asebya igihugu cyamuhaye byose

Uwase Fideline na we akomeje kuyobya abantu asebya igihugu cyamuhaye byose
4-07-2024 saa 09:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 992 | Ibitekerezo

Uwase Fideline umaze igihe yaragiye i Burayi nawe yiyongereye ku mubare w’abashaka guharabika u Rwanda no kuruvuga nabi kandi ari cyo gihugu cyamureze kikamuha byose kugera akuze. Ubu arimo gushaka guhindanya isura y’u Rwanda akoresheje imbuga nkoranyambaga.

UWASE FIDELINE amaze igihe akoresha imbuga nkoranyambaga, nk’aho aheruka kujya kuri twitter akabeshya ko Paul Kagame wa FPR Inkotanyi arimo kwiyamamaza wenyine nyamara bizwi ko ahatanye na Frank Habineza wa Green Party ndetse na Mpayimana Philippe wahoze aba i Burayi agahitamo kuza kwiyubakira u Rwanda aho ahatanye nk’umukandida wigenga.

Uwase Fideline we ashyigikiye ko Ingabire Victoire wahamwe n’ibyaha ndetse na Diane Rwigara wananiwe kuzuza ibisabwa na Komisiyo y’amatora ari bo bagombaga guhatana na Perezida Kagame ariko nawe arigiza nkana kuko azi imiziro yabo

Mu magambo ye kandi agaragaza ko we ashyigikiye Habyarimana Juvenal wayoboye Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, aho agaragaza ko ntacyo bitwaye kuba yariyamamazaga ari umukandida rukumbi.

Twabibutsa kandi ko ibi byose Uwase Fideline arimo, abyishoyemo nyuma yo kuyoboka ishyaka FDU Inkingi, ari nayo mpamvu agaragaza ko ashyigikiye Ingabire Victoire warishinze nyuma akaza kuryitwaza akora ibyaha byatumye akatirwa n’inkiko zo mu Rwanda agafungwa ariko akaza kubabarirwa ku mbabazi za Perezida Kagame.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA