AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RALC ivuga iki ku bategura inama n’imbwirwaruhame zigenewe abanyarwanda bagakoresha indimi z’amahanga ?

RALC ivuga iki ku bategura inama n’imbwirwaruhame zigenewe abanyarwanda bagakoresha indimi z’amahanga ?
4-08-2020 saa 11:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1332 | Ibitekerezo

Ni kenshi usanga abantu binubira ikibazo cy’abantu bategura inama cyangwa imbwirwaruhame z’abayobozi bagiye kuganira n’abanyarwanda ariko ugasanga byateguwe mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa.

Uretse iki kibazo hari n’ikindi gikomeye cyane cy’abavanga indimi mu gihe bari gutanga imbwirwaruhame mu nama zitandukanye, abavuga ubutumwa cyangwa se abaganira bisanzwe, akenshi ugasanga abo bantu baba batazi neza izo ndimi z’amahanga.

Iki ariko ni ikibazo kizwi n’Ubuyobozi bw’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Uririmi, RALC ari narwo rwego rw’Igihugu rwita, by’umwihariko, ku Ururimi, Umuco, n’Amateka by’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste yavuze ko iki kibazo nabo bamaze kukibona ariko hari amabwiriza mashya ari gutegurwa ku buryo mubyo ateganya harimo ko ibigo cyangwa abantu bakoresha inama n’ibindi bikorwa bigenewe abanyarwanda bazajya bakoresha ikinyarwanda.

Yagize ati “Ni ikibazo natwe tubona, ibyo bishaka ko abantu babitekerezaho bakabiha umurongo, umurongo w’ibintu nk’ibi utangwa n’amabwiriza cyangwa politiki igenda indimi cyane cyane ko dufite nyinshi.”

Yakomeje agira ati “Hateguwe inyandiko igena uko ibintu bikwiye kugenda, imbwirwaruhame itegurwe itangwe mu Kinyarwanda niba hari abatumva ikinyarwanda hategurwe uko baza gusemurirwa, ariko ikiganiro gitangwe mu Kinyarwanda.”

Yavuze ko ibyo bigikorwa ariko hagitangwa inama mu gihe hategerejwe ko ayo mabwiriza asohoka, icyo gihe ngo utazubahiriza ayo mabwiriza akaba yabihanirwa.

Nsanzabaganwa avuga kandi ko kugira ngo urwego urwo arirwo rwose rufate icyemezo cyo gukoresha ururimi rutari Ikinyarwanda haba hari impamvu ikomeye kuko akenshi ibikorwa byinshi bikorwa mu Kinyarwanda.

Ati “Ayo mabwiriza namara gusohoka hazaba hariho n’inzira yo gutanga inama yo gukoresha ikinyarwanda igihe cyose gishoboka.”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na yo ngo ifite ingamba zo gukomeza kwegera ibyiciro by’abakoresha Ikinyarwanda.

Ufashe umwanya ukumva imbwirwaruhame z’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame uzasanga Ikinyarwanda avuga kiba gitomoye ku buryo ubutumwa bugera ku bo bwagenewe ijana ku ijana nta gihindutse.

Mu biganiro akunze kugirana n’inzego zinyuranye, cyane cyane urubyiruko no mu nama y’igihugu y’umushyikirano, Perezida Kagame akunze kunenga imikoreshereze y’Ikinyarwanda, haba mu mvugo zisanzwe n’izikoreshwa mu itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste yanenze abavanga indimi kandi bazi ikinyarwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA