Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence , yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we rwiyemezamirimo Nsengimana Fabrice bari bamaze igihe bakundana.
Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020, muhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi basezeranywa n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Meya Ayinkamiye yemeje aya makuru ko yasezeranye n’umukunzi we, avuga ko gusezerana imbere y’Imana bizaba mu cyumweru gitaha.
Ati “Twasezeranye imbere y’amategeko dusezeranywa na Meya w’akarere ka Rubavu, ubu hasigaye ubukwe buzaba kuwa Gatandatu mu mugi wa Kigali’’.
Ayinkamiye yavuze ko uwo barushinze asanzwe ari rwiyemezamirimo wikorera ku giti cye.
Gusezerana imbere y’Imana bizaba kuwa Gatandatu utaha tariki 12 Nzeri 2020 kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali.