AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Basangiye umuganura banazirikana ko muribo harimo ukennye cyane baramuremera

Huye : Basangiye umuganura banazirikana ko muribo harimo ukennye cyane baramuremera
3-08-2019 saa 11:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1549 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye mu Ntara y’ Amajyepfo bizihije umunsi w’ umuganura banakusanya inkunga bayiha umukecuru ukennye kubarusha.

Aba baturage bagaragaje ko bafite inyota yo kurwaho n’ umuriro n’ amazi bahabwa ikizere ko uyu mwaka w’ ingengo y’ imari uzashyira byabagezeho.

Kuri uyu wa 2 Kanama 2019, nibwo u Rwanda rwizihije umunsi w’ umuganura ku rwego rw’ igihugu wizihirijwe mu karere ka Nyanza ariko buri karere na buri murenge abaturage bahuriye hamwe basangira ibyo bejeje.

Ibirori by’ uyu munsi mu murenge wa Rwaniro mu kagari ka Gatwaro byaranzwe n’ imbyino za Kinyarwanda zibanze ku munsi w’ umuganura no gushimira Perezida Kagame iterambere amaze kugeza ku gihugu.

Abaturage bakusanyije inkunga y’ ibishyimbo na amasaka babiha umukecuru w’ imyaka 81 utishoboye.

Uyu mukecuru yashimye abaturage bamufashije avuga ko umuganuro ukwiye kwigisha abato kugira urukundo no gufashanya.

Yagize ati “Ibyo bandemeye bizantunga kun da yanjye kuko ndi mu marembera ntunzwe n’ abaturage nk’ aba bose”.

Uyu mukecuru wambaye igitarambaro cy’ umweru n’ umupira w’ umweru niwe waremewe

Yakomeje avuga ati “Umuganura ukwiye kwigisha abato kubaha abaturage no kugira neza kuko abo nagiye mfasha nanjye ubu nibo bamfasha”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana André yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo, kwimakaza ubumwe no gutoza abana babo umuco nyarwanda.

Visi Meya ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu karere ka Huye Kanama Andre

Kamana André yibukije abatuye Umurenge wa Rwaniro ko impamvu umurenge wabo witwa Rwaniro ari uko ariho umwami Mutara w’ u Rwanda na Mutaga w’ u Burundi barwaniye.

Abaturage b’ uyu murenge bagaragaje ko banyotewe no kugerwaho n’ amazi ndetse n’ amashanyarazi.

Visi Meya Kamana ababwira ko umuganura iyo umuntu awuhuje n’ iyi minsi usobanura kwigira, abizeza ko uyu mwaka w’ ingengo y’ imari 2019/2020 uzasiga amashanyarazi yabagezeho.

Yagize ati “Nagira ngo mbabwire ko mushonje muhishiwe muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari uyu murenge wa Rwaniro n’ umurenge wa Kigoma amashanyarazi azabageraho”.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cumi na kimwe, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro, Abanyabyinshi n’Abanyabungo).

Insanganyamatsiko y’umunsi mukuru w’umuganura wa 2019, igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Bamwe baje bitwaje ibiseke by’ ibishimbo n’ amasaka byo kuremera umukecuru utishoboye

Uyu mugore yavuze neza amazina y’ inka abantu barumirwa

Intango y’ ikigage abo mu murenge wa Rwaniro baganuye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA