AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hari abifuza ko umuganura wakorwa bya gakondo kandi ugashyirwamo imbaraga

Hari abifuza ko umuganura wakorwa bya gakondo kandi ugashyirwamo imbaraga
20-07-2019 saa 13:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 843 | Ibitekerezo

Mu nta ngiriro z’ ukwezi kwa Kanama Abanyarwanda bizihiza umunsi w’ Umuganura, uyu mwaka wa 2019 uyu munsi uzizihirizwa mu karere ka Nyanza tariki 2 Kanama. Hari abasanga uyu munsi ukwiye guhabwa imbaraga ukajya utangizwa na Perezida wa Repubulika ku rwego rw’ igihugu.

Bamwe mu banyarwanda baganiriye n’ Ikinyamakuru Ukwezi basaba ko umuganura wakomeza gukorwa mu buryo bwa gakondo, hagakoreshwa ibiribwa n’ ibinyobwa bya gakondo ndetse ukanaba umunsi ukomeye, Perezida wa Repubulika atangiraho ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda gukunda umurimo.

Bampire Mariam ukorera akanacururiza mu mujyi wa ibikoresho byakorewe mu Rwanda, avuga ko umuganura ukwiye gukomeza gukorwa uko wakorwaga kera abantu bakarira ku nkoko, n’ imbehe ibiryo bya gakondo nk’ amadegede, ibijumba, imyumbati, umutsima w’ amasaka n’ ibindi, ndetse bakanenga ikigage n’ urwagwa bya Kinyarwanda bikaba aribyo bikoreshwa ku munsi w’ umuganura.

Ati “Kuri ubu abantu bakoresha ameza ya parasitike, bakarira ku masahane, bakarisha amakanya kandi bari kwizihiza umunsi w’ umuganura. Bakwiye kurira ku nkoko n’ imbehe kandi bagakaraba bakarisha intoki”.

Umunyeshuri w’ imyaka 23 wiga mu myaka wa 3 muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko asanga umunsi mukuru w’ umuganura ukwiye kujya wizihizwa nk’ uko kera wizihizwaga aho bishoboka.

Yagize ati “Kera umunsi w’ umuganura wari umunsi wo kuganura ku musaruro w’ ubuhinzi. Umwami niwe waganuzaga abaturage, twifuza ko umunsi mukuru w’ umuganura wajya ufungurwa na Perezida wa Repubulika kuko na kera watangizwaga n’ umwami. Perezida yajya akora umuhango wo gutangiza umunsi mukuru w’ umuganura ku rwego rw’ igihugu niyo byaba ari ugufungura champagne”.

Kimwe mu byo umunsi mukuru w’ umuganura wabaga ugamije ni ugutuma umwami atanga rubanda kurya ku musaruro, iyo yamaraga kuganura yahaga uburenganzira rubanda ikaganura ku musaruro akaba arayiganuje.

Umwarimu w’ idimi n’ ubuvanganzo mu karere ka Nyaruguru yabwiye Ukwezi ko asanga Perezida wa Repubulika ku munsi w’ umuganura yajya atangiza umuhango w’ umuganura akanatanga impanuro zijyanye no gushishikariza abaturage kongera umusaruro.

Yagize ati “ Kubera ko haganurwa ku musaruro wabonetse kuri iyo saison bigaragaza ahanini aho abaturage bageze biteza imbere ku bijyanye n’ubuhinzi. Byaba byiza rero ari we (Perezida wa Repubulika) uwufunguye umukuko yajya afata n’umwanya wo gutanga impanuro kubabishinzwe kugirango secteur y’ubuhinzi ikomeze itere imbere abaturage bihaze mu biribwa kandi banasagurire amasoko kuko nicyo cyerekezo tugezemo”.

Ku bw’ Abami umunsi mukuru w’ umuganura ahanini wabaga ushingiye ku musaruro w’ ubuhinzi n’ ubworozi, magingo aya byarahindutse ku munsi mukuru w’ umuganura hishimirwa umusaruro wabonetse mu nzego zitandukanye zirimo serivise, ubuhinzi, ubucuruzi n’ inganda.

Bivugwa ko Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda (9),hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543)ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu(15)ruri mu maboko y’Abanyoro n’Abanyabungo).

Dr Jacques Nzabonimpa ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco avuga ko muri uyu mwana wa 2019 , umunsi mukuru w’ Umuganura uzibanda ku buhanzi.

Kwizihiza Umuganura wa 2019 bizabanzirizwa n’Icyumweru cy’Umuganura kizatangira ku wa 29 Nyakanga 2019. Iki cyumweru kizarangwa n’Ibikorwa by’Ubuhanzi bizajya bibera mu mujyi wa Kigali.

Hazerekanwa na Filime zakozwe n’Abanyarwanda. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti “UMUGANURA, ISÔOKO Y’UBUMWE N’ISHINGIRO RYO KWIGIRA”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA