AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dutemberane Ingoro z’Abami mu Rukari i Nyanza

Dutemberane Ingoro z’Abami mu Rukari i Nyanza
14-11-2020 saa 16:33' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3500 | Ibitekerezo

Ushobora kuba wumva bavuga mu Rukari ndetse wenda unazi ko ariho hari Ingoro z’Abami batwaye u Rwanda rwo hambere ariko ukaba utazi impamvu iyi Ngoro iri I Nyanza ndetse utazi n’ibiyirimo, aha ndavuga ku batarabasha kuhasura ngo basobanurirwe amateka.

Ubaye warageze I Nyanza mu Rukari kandi nabwo hari ibyo waba ushaka kongera kwiyibutsa cyangwa utasobanuriwe icyo gihe ari nabyo umwanditsi w’iyi nkuru agiye kukuvira imuzi, akagutembereza muri iyi Ngoro y’Abami ibumbatiye amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.

Ni mu Karere ka Nyanza ahitwa mu Rukari, ni ho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda igaragaramo amateka yihariye kandi ateye amatsiko, ku buryo buri wese uhasuye amara umwanya areba ibimenyetso bihari bigaragaza uko Abami b’u Rwanda babagaho ndese n’umuco wihariye w’abenegihugu.

Abahanga mu mateka bavuga ko ubusanzwe I Nyanza yafatwaga nk’Umurwa Mukuru w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka wa 1961.

Muri iyo myaka hari Abami batandukanye batuye I Nyanza barimo Kigeri IV Rwabugiri, Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeri V Ndahindurwa.

Kuri ubu ni mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, ahahoze urugo rw’Umwami Mutara wa III Rugahigwa wabatijwe Charles Leon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959.

Wanakwifashisha iyi video kugira ngo umenye byinshi

Ingoro y’Abami igizwe n’ibice bine ; icya mbere ni urugo rwa Kinyarwanda ari narwo ruhagarariye ingo z’Abami ba cyera mbere y’Ubukoloni. Ikindi ni Ingoro Umwami Yuhi V Musinga kuko niwe Mwami wa nyuma watuye mu mazu ya Kinyarwanda.

Iyi nzu igaragiwe n’izindi nzu ebyiri za kagondo (Iy’amata ndetse ndetse n’iy’inzoga). Igice cya kabiri kigizwe n’inyambo (inka z’amahembe ashyorongoshyoye).
Icya gatatu ni ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa, yubatswe mu 1932 nibwo yahatashye aza gutanga mu 1959 atangiye I Burundi.

Igice cya kane kigizwe n’umusezero (aho Abami batabarije i Mwima), aha niho hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Kigeri V Ndahindurwa ndetse n’Umwamikazi Gicanda Rosarie.

Inzu umwami yabagamo ifite itandukaniro n’izindi z’abanyarwanda basanzwe kuko ifite amashyoro (uduti tubiri dushinze hejuru y’uruhamo rw’umuryango). Imbere igizwe n’imfuruka ebyiri, umugendo, icyotero, ikirambi, mu mbere ndetse n’igisasiro.

Muri bimwe mu bintu bimurikwa mu Ngoro y’Abami harimo izo nzu ubwazo n’ibice bizigize n’ibimenyetso bisobanura ubuzima Umwami yabagamo umunsi ku munsi. Harimo ibikoresho bitandukanye birimo inteko (intebe umwami yicaragaho) ; Intwaro zigizwe n’ingabo, umuheto, icumu n’umutana urimo imyambi.

Bizimana Jeremie ni Umukozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda mu Ngoro y’Abami mu Rukari, ushinzwe gusobanurira abashyitsi no kubasobanurira amateka ajyanye n’iyi Ngoro y’Umurage ku bijyanye n’Abami.

Yadutembereje muri iyi Ngoro y’Abami asobanura ko imbere y’Ingoro y’Umwami hari ahitwa ku ‘Karubanda’, aha niho Umwami yahuriraga na Rubanda, rimwe na rimwe Umwami yazaga aho hantu aje kureba abatabashije kwinjira mu Ngoro.

Ku karubanda kandi niho haberaga ibitaramo cyangwa imanza zitandukanye. Uwahageraga yahasangaga abashinzwe kumwakira bakajya kumuvunyishiriza yaba yemerewe kwinjira I Bwami bakugurura amacumu yabaga atambitse mu bikingi by’amarembo.

Wanakwifashisha iyi video kugira ngo umenye byinshi

Abanyarwanda iyo bubakaga ku bikingi by’amarembo bahashyiraga ibiti bibiri bifite ibisobanuro bikomeye mu muco w’Abanyarwada ; igiti cy’umuvumu hakaba n’icy’umuko.

Umuvumu cyavagamo ibikoresho birimo ibyansi, imbehe, imivure, amasekuru ndetse igishishwa cy’umuvumu bagikomagamo impuzu. Mu gihe igiti cy’Umuko cyo cyafatwaga nk’umurinzi kuko cyarinze Ryangombe wahoze ari umuhuza w’Imana n’Abanyarwanda.

Bizimana asobanura byinshi mu kiganiro cyafashwe na UKWEZI mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ukirebye usobanukirwa byinshi byaberaga I Bwami ndetse n’imibereho ya buri munsi yarangaga Umwami n’ababanaga nawe umunsi ku munsi.

Usibye Ingoro y’Abami iri mu Rukari i Nyanza, mu Rwanda haboneka izindi zirimo Ingoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye n’iy’Ibidukikije mu Karere ka Karongi.

Hari kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubora Igihugu iri ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, naho mu Mujyi wa Kigali hari eshatu arizo iy’Amateka y’Ubukoloni bw’Abadage (ahazwi nko kwa Richard Kandt), Iy’Ubugeni n’ubuhanzi i Kanombe n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Wanakwifashisha iyi video kugira ngo umenye byinshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA