Rwanda Forensic Laboratory imaze igihe itangije ubukangurambaga bwiswe Menya RFL aho bahereye ku bayobozi bakazakurikizaho n’abaturage bandi babasobanurira servisi batanga n’akamaro byabagirira baramutse bazitabiriye ku bwinshi. Kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Intara y’Uburasirazuba niyo yari itahiwe, igikorwa kikaba cyabereye mu karere ka Kayonza.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Emmanuel Gasana ni we watangije ubu bukangurambaga muri iyi ntara. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo ab’uturere twose tugize Intara y’Uburasirazuba, abayobozi b’inzego z’ubutabera, ab’ingabo na polisi, ab’imirenge n’abandi.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Emmanuel Gasana
Guverineri Gasana yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anasaba ko bazakimenyekanisha mu baturage bayoboye. Abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory yasobanuriye serivisi zose zitangwa na RFL anasaba abayobozi mu nzego zitandukanye z’Intara y’Uburasirazuba ko batanga umusanzu wabo mu kumenyekanisha izi serivisi hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Charles Karangwa
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory, RFL, yifashishwa mu gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n’abandi bantu ku giti cyabo baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.