AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umusore yafatanywe arenga miliyoni 1.5Frw yari yibye shebuja

Kigali : Umusore yafatanywe arenga miliyoni 1.5Frw yari yibye shebuja
10-12-2022 saa 09:15' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4010 | Ibitekerezo 3

Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo, yagaruje miliyoni 1,6 Frw agize amwe mu mafaranga yari yibwe, hafatwa umusore w’imyaka 29 witwa Sibomana Aimable wari umukozi wo mu rugo rwibwemo ayo mafaranga.

Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, aho bivugwa ko yahise ahungira nyuma yo kwiba shebuja utuye mu Murenge wa Kinyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

Ati “ Twakiriye telefone y’umuturage utuye mu Mudugudu wa Kinyinya, Akagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya ku wa Kabiri, avuga ko arebye aho yabikaga amafaranga mu cyumba araramo angana na miliyoni 2,5 Frw arayabura akaba acyeka ko yatwawe n’umukozi we wo mu rugo wari wamaze no gutoroka.”

Hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha ku bufatanye n’abaturage biza kugaragara ko aherereye mu Murenge wa Nduba aho yari yamaze no gukodesha inzu, nibwo abapolisi bagiyeyo, bamusatse basanga mu gikapu cye harimo amafaranga miliyoni 1,6 Frw ahita atabwa muri yombi.”

“Akimara gufatwa, yiyemereye ko ari ayo yibye umukoresha we, aciye mu idirishya ry’icyumba yararagamo ubwo atari ahari, amwe muri yo akaba yari yamaze kuyakodeshamo inzu no kugura ibikoresho byo mu nzu birimo matola n’amasafuriya.”

CIP Twajamahoro yashimiye uwibwe watanze amakuru yatumye ucyekwa afatwa, yihanangiriza abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yasabye abaturage muri rusange kureka kubika amafaranga menshi mu ngo aho batuye ahubwo bakajya bayabika mu bigo by’imari mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Uwafashwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Imanishimwe marc Kuya 14-01-2023

In hatar gusa bareke kwiha rubanda

sindayigaya Jdamuor Kuya 13-01-2023

njyewe ndumva arababateranya kugirango mushwane gusa medy ihangane muriyisi bibaho👠👠👠👠👠💕⠤ï¸

kandiko muran Kuya 12-01-2023

nahandi birahaba, ntibaba babaye abambere cy aba nyuma.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA